Rubavu: Abayobozi 7 bahagaritswe by’agateganyo

Abayobozi 7 bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bahagaritswe ku mirimo by’agateganyo kubera uburangare baherutse kugira bigatuma hari urubyiruko rutegura rukanakina umukino w’umupira w’amaguru wahuruje abantu benshi, muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Nkuko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabitangarije RBA, abafatiwe ibihano ni umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi wari wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana ubwo iki kibazo cyabaga, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 3 n’abayobozi b’imidugudu 3.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Busasamana II ruri mu kibanza cya Paruwasi ya Kiliziya Gatorika ya Busasamana iherereye mu Mudugudu wa Marumba, Akagari ka Gihonga.

Uwo mukino wahuje urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Kinyandaro mu Kagari ka Gasiza n’urwo mu Mudugudu wa Nyamyenge mu Kagari ka Gacurabwenge, ukaba witabiriwe n’abantu benshi aho bose nta n’umwe wari wubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uwo mu kino kandi wabaye mu gihe Minisiteri ya Siporo itangaza ko imikino ihuriza hamwe abantu benshi itemewe mu rwego rwo gukomeza kwirida icyorezo cya COVID-19.

 

facebook sharing button
twitter sharing button
email sharing button@igicumbinews.co.rw