Rubavu: Barwaniye mu irimbi bapfa imva

Imiryango itanu yarwaniye imva imwe mu irimbi rya Karundo riherereye mu Murenge wa Gisenyi, nyuma y’uko aho bagombaga gushyingura basanze hashyinguwemo abishwe na Covid-19 bakisanga basigaranye imva imwe.

Aya makimbirane yabaye ku wa Gatatu ahagana saa saba z’umugoroba, ubwo iyi miryango yari yagiye gushyingura yasanze hasigaye imva imwe kandi yose yari yishyuye imva mbere y’igihe.




Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.

Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.

Ati “Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n’ikibazo cy’abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereye…ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.”

Museveni Calvin na we wari waje gushyingura, yavuze ko bishyuye imva yo gushyinguramo umukecuru wabo ariko bagasanga aho bari bushyingura hari gushyingurwa undi.

Ati “Naje gushyingura umukecuru wanjye kandi hano wishyura mbere. Iminsi ibiri irashize tubahaye inyemezabwishyu ariko tubabajwe no kugera hano tugasanga imva bari baduhaye barimo kuyishyinguramo undi muntu, ni ukuvuga ko umubare w’abapfuye uruta imva zagenwe.”



Museveni yasabye ko koperative icunga iri rimbi yagize uburangare, kuko amakimbirane hagati y’imiryango yatewe n’uko batamenyeshejwe uburyo bwo gushyingura bunyuze mu mucyo.

Ati “Tukigera hano, habaye gushyamirana kuko hari imirambo ine kandi hari imva imwe, byaduhungabanije kuko hari abantu bataha kure bashobora gufatwa n’amasaha, twasabaga ko badufasha bakazana rwiyemezamirimo ubishoboye.”

Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundo Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n’impfu ziyongereye.

Ati’’N’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw’abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.”

Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.

Ati “Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n’ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.”

Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.

Kanda hasi ukurikire uko byagenze:

Ku itariki ya 24 Kamena 2021, abantu 73 banduye Covid-19, bavuye kuri 83 bari bayanduye umunsi wari wabanje.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Irimbi rya Kirundi ryabereyemo amakimbirane y’imiryango yari ije gushyingura ikabura imva

 

Abaturage bashyinguye ku mugoroba

 

Bamwe bari barambiwe batashye birinda gufatwa n’amasaha

 

Imvururu z’imiryango yari yaje gushyingura ikabura imva yatewe n’uko abantu bitabye Imana ari benshi

 

Byarinze bigera ku masaha y’umugoroba abaturage bari gushyingura

 

Baje gushyingura birangira bahindutse abafundi

 

Barwaniye imva imwe kubera ko izo bishyuye zashyinguwemo abandi bantu

 

Biyubakiye imva ku irimbi
@igicumbinews.co.rw