Rubavu: Batatu bafashwe bakurikiranweho gutanga ruswa kugirango bambuke umupaka binyuranyije n’amategeko
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu zafashe abantu batatu bashakaga kuva mu Rwanda bajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Aba baturage bamaze gufatwa bagerageje gutanga ruswa ngo abashinzwe umutekano babareke bakomeze bagende.
Abafashwe ni Ngendahayo Germain w’imyaka 25 yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi mu mudugudu wa Mataba. Yafashwe ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’), abashinzwe umutekano bamufashe arimo kunyura mu nzira zitemewe abonye bamufashe ashaka kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ngo bamureke akomeze agende.
Abandi bafashwe ni Nsengiyumva Joseph w’imayaka 23 yari kumwe n’uwitwa Obonyo Eric Otieno. Bafatiwe mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Buhaza mu mudugudu wa Murambi, bafashwe saa tanu z’ijoro bajya muri Congo banyuze mu nzira zitemewe. Babonye bamaze gufatwa nabo bashatse gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko bariya bose bavuga ko bari bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu mu gihugu cya Congo.
Ati “Bariya bafashwe ari babiri bavuze ko hari isosiyete bakorera icuruza amafi muri Congo no mu Rwanda bakaba bari bagiye gukura amafi muri kiriya gihugu bayazana mu Rwanda. Ngendahayo nawe avuga ko yari agiye mu bucuruzi bwa magendu muri kiriya gihugu.”
CIP Karekezi yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara muri aka karere k’ibiyaga bigari imipaka ifunzwe. Yasabye abantu kuguma mu gihugu bagategereza andi mabwiriza igihugu kizatanga.
Yagize ati “Abantu baributswa ko imipaka ifunzwe nta kujya mu bindi bihugu, ikindi kandi nta kigomba kubajyana yo kuko ibyo bakeneye yo na hano mu Rwanda birahari. Nibagume aho bari kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo imigenderanire igasubukurwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaburiye abantu bitwikira ijoro bagaca mu nzira zitemewe bashaka kwambuka imipaka. Yavuze ko usibye kuba bihanirwa n’amategeko bashobora kuhaburira ubuzima bitiranyijwe n’abashaka guhungabanya umutekano.
CIP Karekezi yavuze ko bariya bafashwe bakoze impurirane z’ibyaha aribyo kwambuka umupaka binyuranyijwe n’amategeko ndetse n’icyaha cyo gushaka gutanga ruswa. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Ati “Abaturage turabasaba ubufatanye kuko bariya bantu bashobora kujya hanze y’igihugu bakagarukana Koronavirusi, ndetse n’abavayo bihishe bajye bihutira kubatanga kuko bashobora kuza bayizanye bakanduza abaturage b’u Rwanda.”
Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hakorwe iperereza.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Itegeko n° 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda ingingo ya 44 ivuga ko Umuntu wese ufasha umunyamahanga kandi azi neza, cyangwa yagombye kumenya ko uwo afasha ari mu Rwanda binyuranyije n’amategeko; utumira cyangwa uhishira umunyamahanga, akamuhishira kandi azi neza ko akora ibinyuranye n’iri tegeko; ubuza Ofisiye wa Imigarasiyo kurangiza inshingano ze; wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka umupaka cyangwa ahandi hantu hemewe atabiherewe uburenganzira na Ofisiye wa Imigarasiyo; wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka aca ahantu hatemewe n’amategeko; ufasha undi kubona icyo atemerewe mu biteganywa n’iri tegeko; uhishira icyaha icyo ari cyo cyose giteganywa n’iyi ngingo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi mirongo itatu (30) ariko kitarenza amezi atandatu (6), cyangwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi magana atanu (FRW 500.000) ariko atarenga miliyoni imwe (FRW 1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda cyangwa ibyo bihano byombi. Umunyamahanga uhamijwe n’urukiko icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora gutegekwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, kuva mu Rwanda nyuma yo kurangiza igifungo cye cyangwa kwishyura ihazabu yaciwe n’urukiko.
@igicumbinews.co.rw