Rubavu: Polisi yafashe abakekwaho gushuka abaturage bagamije kubambura

Kuri uyu Kabiri tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe Ndagije Nkiko Jean de Dieu w’imyaka 55 na Furaha Pheneas w’imyaka 55.

Umwe yiyitaga  umuyobozi mukuru wa rumwe mu nganda zikorera ibinyobwa bisembuye hano mu Rwanda, ariko bombi  bagahurira ku gushuka uwitwa Uwimana  Olivier w’imyaka 27 bagamije kumwambura amafaranga ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi  avuga ko bariya basore bafatiwe mu murenge wa Gisenyi  mu kagari ka Kivumu mu mudugudu wa Karisimbi.  Avuga ko bari bafite ibuye risanzwe babeshya Uwimana ko ari zahabu ndetse banamwizeza ko bagiye kumuha akazi mu ruganda.

CIP Karekezi yagize ati   “Furaha yabanje guhamagara Uwimana amubwira ko ari umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye hano mu Rwanda, amwizeza ko agomba kuza i Kigali akamuha akazi akazajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180. Uwimana Olivier yari asanzwe abaza intebe mu mujyi wa Rubavu.”

Uwimana akimara kuvugana na Furaha yahise ahamagarwa na Ndagije Nkiko amubwira ko hari imari agomba gushyira Furaha i Kigali (wiyise DG w’uruganda gikora inzoga). Iyo mari ni rya buye bahambiriyeho amasashe rikabengerana nka  zahabu, Ndagije yanatse Uwimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 amubwira ko ayasubizwa na Furaha ageze i Kigali. 

CIP Karekezi avuga ko Uwimana amaze kumva ibyo Ndagije amubwiye byo kujyana imari i Kigali ndetse akanaha amafaranga Ndagije byamuteye kugira amacyenga.

Ati  “Uwimana yumvise ibyo Ndagije amubwira byose birimo iryo buye agomba kujyana i Kigali kwa Furaha ndetse akabanza gusigira amafaranga ibihumbi 30 Ndagije byamuteye amacyenga. Uwimana yabiganirije  inshuti ye nayo imugira inama yo kubibwira Polisi.”

CIP Karekezi   avuga ko hatangiye igikorwa cyo gufata Ndagije Nkiko Jean de Dieu na Furaha Pheneas ari nabwo tariki ya 27 Gicurasi  abapolisi babafatiye mu mujyi wa Gisenyi.

Ati    “Uwimana amaze kubwira abapolisi  ibyo byose  bamusabye kubemerera akabashyira ayo mafaranga, akababwira aho bahurira akayaba.  Yarabikoze amafaranga arayajyana ahura na Ndagije abapolisi bamufata  arimo kumuha rya buye ndetse n’amafaranga ibihumbi 30. Ndagije amaze gufatwa yerekanye aho Furaha ari kuko nawe yari hafi aho ategereje ko babaha ya mafaranga bakagenda.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba  yashimiye Uwimana n’inshuti ye kuba baragize ubushishozi bakihutira kubwira Polisi igakurikirana abo bambuzi. Yanakanguriye n’abandi baturarwanda kwitondera ababizeza ibitangaza bagamije kubambura.

Ndagije na Furaha bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha  (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo  ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw