Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga magendu mu gihugu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga ryafashe itsinda ry’abantu batandatu barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo bwa magendu. Bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Buhaza, ibicuruzwa babikuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. 

Bafatanywe amabalo 23 y’imyenda ya caguwa ndetse n’ibilo 250 by’inkweto za caguwa. Bari bafite kandi inzoga zo mu bwoko bwa Likeli (Liquors), amata y’ifu, amakarito y’itabi ry’isigara ndetse n’amavuta atemewe mu Rwanda atukuza uruhu ndetse n’amasashe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kuwa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga aribwo abapolisi babonye amakuru yizewe ko hari itsinda ry’abantu bari bwinjize mu mu gihugu ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira zitemewe (Panya).

Yagize ati  “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bakimara kubona ayo makuru bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu. Bigeze saa tatu n’igice z’ijoro (9:30 PM) nibwo abantu 10 bari bagize iryo tsinda bahise bafatwa.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abantu batandatu aribo bafatiwe mu cyuha barimo kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ibindi bucuruzwa byavuye  mu mazu y’abantu bane bakurikiranyweho kubibikira bariya bacuruzi ibyo binjizaga mu Rwanda.  

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko abapolisi bakirimo gushakisha uwaba ari nyiri ibyo bicuruzwa kuko abafashwe bavuga ko bari bahawe akazi ko kubyinjiza mu Rwanda abandi  ngo bakaba barishyuwe amafaranga kugira ngo inzu zabo zijye zikoreshwa nk’ububiko.

Abafashwe bose bajyanywe mu kato k’iminsi 14 nyuma hakazakurikiraho inzira zo kubageza imbere y’ubutabera.

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa mbere y’uko binjiza biriya bicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda ndetse bimwe bikaba bitemewe kubera ubuziranenge bwabyo.

Yakomeje akangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ubundi bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Yabibukije ko abantu bajya hanze y’igihugu rwihishwa bashobora kuzana icyorezo cya COVID-19 mu muryango nyarwanda.

@igicumbinews.co.rw