Rubavu: Polisi yagaruje Moto yari yibwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena nibwo Polisi yafashe Munyaneza Fabien Alijuni w’imyaka 32, uyu yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 874H yari imaze kwibwa umumotari witwa Imanizabayo Etienne w’imyaka 34. Byabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gishonga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi avuga ko hari ku mugoroba wa tariki ya 23 Kamena Imanizabayo agasiga moto ye ahantu ku gasantire agarutse  arayibura.
Muri uwo mugoroba  Munyaneza yaje guhamagara umwe mu bayobozi ba koperative y’abamotari muri Busasamana amubwira ko yatoraguye Moto, amubwira ko nibamuzanira amafaranga ibihumbi 200 ayibahe.

Ati “Imanizabayo yamaze kubura moto ye abibwira abayobozi muri koperative, umwe muri abo bayobozi yaje kumva umuntu amuhamagara ngo yatoraguye moto ariko bagomba kubanza kumuha amafaranga ibihumbi 200 y’ububonamaso.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bayobozi bamaze kumenya ayo makuru bahamagaye Polisi bajyana kureba iyo Moto Munyaneza afite basanga ni iya Imanizabayo. 

Ati   “Imanizabayo amaze kubura moto abantu bamweretse aho uyijyanye anyuze, yaramukurikiye aramubura. Nyuma bumvise uyirangisha bamenya ko ariwe wayibye, basanga ni Munyaneza uyifite.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abantu kujya birinda gusiga moto aho babonye hose batizeye umutekano wazo. 

Imanizabayo yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yamufashishe gukurikirana Moto ye ikaboneka.

Munyaneza Fabien Alijuni yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

@igicumbinews.co.rw