Rubavu: Umugabo n’umugore bafatanywe amafaranga y’amahimbano

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende mu kagari  ka Nyundo  ku bufatanye n’abaturage yafashe abagendaga bakwirakwiza  amafaranga y’amahimbano.  Abafashwe ni  Nyiramana Providence w’imyaka 36 na Musabimana Pascal w’imyaka 35, bafashwe tariki ya 2 Nzeri  barimo guhaha mu isantire iri mu mudugudu wa Mutura mu kagari ka Nyundo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP)  Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bombi bagendaga bishyura inoti nshya z’amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi bitanu, nyuma umwe mu bacuruzi arayitegereza asanga ni impimbano.

CIP Karekezi yagize ati  “Bariya bantu  bagendaga bagura ibicuruzwa mu isoko, bakagura ibintu by’amafaranga make bakishyura inoti y’ibihumbi bitanu  kugira ngo babagarurire amafaranga mazima. Umwe mu bacuruzi yitegereza inoti bamuhaye asanga n’impimbano ahita ahamagara Polisi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bamaze kuhagera  buri muntu wese wagurishije ibicuruzwa abo bantu yazanye inoti bamuhaye  basanga n’impimbano. Bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mudende bagezeyo nabo bemera ko ayo mafaranga ari ayabo kandi koko aribo bayakora.

Umuvugizi  wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gushimira bariya bacuruzi bagize amacyenga ku noti bahawe kandi bakihutira gutanga amakuru.

Ati   “Turashimira abaturage batanze amakuru yatumye tubasha gufata bariya bantu, turakangurira n’abandi  bose kujya barangwa n’ubushishozi  igihe cyose bahawe inoti nshya kuko hari ubwo usanga ari amafaranga y’amahimbano. Abakora amafaranga y’amiganano baba  basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu. ”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko  Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw

About The Author