Rubavu: Umugore yarashwe agerageza kwinjira mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe

Umugore utamenyekanye inkomoko ye yaraye arashwe n’Ingabo z’u Rwanda nyuma yo kumukemo umwanzi ubwo yinjiraga mu gihugu anyuze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ari inzira itemewe.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa yine mu mudugudu wa Rwamigega, Akagari ka Kageshi , Umurenge wa Busasamana. Yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo ya 9.

Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Col Ngarambe Bukenya David, yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda kujya mu kibaya barenze ku mabwiriza bahawe, kuko bishobora gutuma bitiranwa n’abanzi.

Ati “Ikibaya murakizi n’abantu bari hirya b’abanzi b’igihugu murabazi, mwahawe iminsi yo kuzamo mugakora ku manywa ariko nijoro ntibyemewe, mureke kugikoresha ku buryo butazwi n’abayobozi, ku wa mbere no kuwa kane muraza mugahinga mugasarura nta kibazo ariko ibigendanye no kwambuka mujya hakurya munakora n’amakosa, ikosa warikora ku manywa bakagufata bakaguha polisi, nta mpanuka mwigeze mubona hari uwo baharasiye ku manywa?”

Yakomeje abasaba ko mu gihe babonye bari muri Congo aho kwinjira mu masaha y’ijoro, bakwinjira mu gihugu ku manywa, kuko kwitwikira ijoro bisa no kwiyahura.

Ati’’Niba ari nijoro wishe amategeko, gumayo nibucya ugaruke ku manywa ariko nuza nijoro uriteza ibibazo ubiteza n’abandi. Ndabasaba ko ibi bintu mwabireka ni ukwiyahura.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye abaturage kwirinda amayira yo mu kibaya kuko uhaciye aba afatwa nk’umwanzi.

Ati ’’Isasu ryakabaye ririnda igihugu ripfuye ubusa, rihitana umuntu, ko hano ari mu isomo ry’umutekano muhashaka iki niba mukunda ubuzima? Mureke izi nzira kuko nuhanyura inzego zizagufata nk’umwanzi, ukunda ubuzima nacike muri izi nzira mbere abantu bakundaga guca mu Murenge wa Rubavu kubera kubarasa barahatinya none ubu baje hano.”

Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikunze kurasirwamo abambutsa magendu n’urumogi akenshi bakaraswa bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Abaheruka kuharasirwa, hari muri Gicurasi 2020 ubwo umugabo witwa Ntagisanimana Moise w’imyaka 38 n’umugore bikekwa ko yitwa Rehema Louise uri hagati y’imyaka 30 na 35 barashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

 

Col Ngarambe Bukenya David yasabye abaturage kwirinda kujya mu kibaya barenze ku mabwiriza bahawe

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye abaturage kwirinda kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko

 

Abaturage bagiye kureba uwarashwe basanga batamuzi

 

Abaturage bemereye ubuyobozi ko batazanyura muri izi nzira zibujijwe

 

Abaturage ku murongo bajya kureba ko uwarashwe bamuzi

@igicumbinews.co.rw