Rubavu: Umutekano wakajijwe Ku biro by’Akarere

Nyuma y’ubujura butandukanye bwagiye bubera mu nzu ikoreramo Akarere ka Rubavu, Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gukuza umutekano muri iyi nyubako, ndetse hashyirwamo camera.

Mu bihe bitandukanye aho aka Karere gakorera hagiye hibwa ibikoresho birimo mudasobwa, televiziyo na moto.

Ku wa 11 Mata 2018 habuze mudasobwa enye mu biro by’igenamigambi, ibintu byatumye umuyobozi w’iri shami Harerimana Emmanuel Blaise n’uwo bakoranaga Niyonsaba Yvette bafungwa, ariko nyuma baza kurekurwa kubera kubura ibimenyetso by’uko ari bo bazirigishije.

Muri uwo mwaka kandi aho Akarere ka Rubavu gakorera hibiwe moto y’Urwego Rushinzwe Iperereza, hanibwa moto ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yibwe ikurwamo ibyuma ikarinda irangira.

Ikibazo cy’ubujura muri aka karere cyongeye kugaragara ku wa 11 Mata 2019, ubwo abakozi batatu bakorera mu biro by’ubutaka na DASSO, bafunzwe kubera ibikoresho byibwe birimo mudasobwa zirindwi zigendanwa, GPS imwe na televiziyo yabaga mu biro by’ubutaka.

Abafunzwe icyo gihe ni Niyonsenga Leonard ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, Kanyove Mihigo Ernest ushinzwe kwakira abantu mu biro by’ubutaka na Mugabo Eric ushinzwe gukora ibyangombwa by’ubutaka n’umukozi wa DASSO. Gusa baje kurekurwa nyuma y’igihe gito kubera ko Ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso bihamya niba hari uruhare bafite muri ubu bujura.

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubujura bukorerwa ku biro by’Akarere gikomeje gufata indi ntera, hafashwe umwanzuro wo gukaza ingambaza zo kwirinda zirimo no gushyira camera ahashoboka hose muri iyi nyubako.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert, avuga ko izi camera zaje zunganira izindi ngamba zafashwe mu kubungabunga umutungo wa leta.

Ati “Ubujura bwabayeho mu myaka yashize ariko uyu munsi tumaze hafi umwaka n’amezi arenga nta bujura bubaye, mu karere hari ingamba zari zarashyizweho, ziriya CCTV Camera zaje mu karere ni izaje zunganira izindi ngamba zo kurinda ibikoresho n’umutungo bya leta. Dufite icyizere ko izi camera nazo zizadufasha kugira ngo umutungo wa leta ukomeze ucungwe neza.’”

Muri izi camera zashyizwe ku karere ka Rubavu, zimwe zashyizwe imbere mu nyubako kugira ngo zijye zigenzura ibihabera, izindi zishyirwa hanze kugira ngo zigenzure abinjira n’abasohoka.

 

Aho Akarere ka Rubavu gakorera kuri ubu hamaze gushyirwa camera

@igicumbinews.co.rw