Rubavu: Uwari uri mu kwezi kwa buki yagonzwe n’ikamyo ahita apfa

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Rubavu aho bita kuri Bazirete, imodoka yagonze umusore witwa Niyigaba Jean Baptiste wari umaze icyumweru kimwe arushinze ahita yitaba Imana,dore ko yari akiri mu kwezi kwa buki.

Mu mashusho ya Afrimax Tv, hagaragaramo abantu benshi basuka amarira bababajwe n’uyu mugeni witabye Imana mu buryo butunguranye, aho yari ku igare ahetse ibirayi.Uyu musore wari umaze iminsi mike azanye umugore yababaje benshi dore ko asize umugore we utwite.

Abari bahari bashinjaga umushoferi wari utwaye ikamyo kugira uruhare mu rupfu rwa Baptiste.Gusa uyu mushoferi yavuze ko arengana kuko impanuka yabaye atabigambiriye.

Igitangaje kindi nuko wabonaga abantu bari bara ho batanguranwa gutoragura ibirayi uyu musore yarahetse kuko byari byakwirakwiye mu muhanda.Inkuru ya Baptiste warumaze igihe kingana n’icyumweru ashatse umugore ikaba yababaje abantu batari bake mu Rwanda bibaza ku mugore asize.

@igicumbinews.co.rw