Rubavu: Uwibaga abaturage akoresheje imbunda y’igikinisho yafashwe

Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano umusore w’imyaka 25 yafatanywe imbunda y’igikinisho yakoreshaga yiba abaturage, abambura anabahohotera.

Uyu musore yafashwe nyuma y’iminsi ashakishwa kuko abaturage bari barabimenyesheje ubuyobozi ko hari umuntu ubiba akoresheje imbunda.

Yafatiwe mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko mu masaha ya saa Tanu, kuri iki Cyumweru.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore yakoreraga akazi ko kuragira ingurube muri aka gace, akaza kwiba agatoroka ari nabwo ngo yatangiye kujya atega abaturage akabambura.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Isangano, Uwiringiyimana Jacques, yemeje aya makuru avuga ko uwo musore yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage kubera ubujura bakorerwaga.

Yagize ati “Hari amakuru yari yaratanzwe ko hari umuntu utega baturage nuko ubuyobozi bumenyesha abashinzwe umutekano. Uyu munsi nibwo yafashwe afite iyo mbunda ye yambaye na gisirikare. Mu minsi ishize twahuraga n’ibibazo by’abantu bategaga abaturage bakabaniga bakabambura.’’

Nyuma yo gufatwa akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Gisenyi ngo akorweho iperereza. Kuri ubu hanatangiye ibikorwa byo gushakisha bagenzi be bafatanyaga muri ibyo bikorwa by’ubwambuzi.

@igicumbinews.co.rw

About The Author