Rubingisa Pudence niwe watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali muri manda y’imyaka itanu, aho yungirijwe na Dr Nsabimana Erneste ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo na Umutoni Gatsinzi Nadine ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu.
Ibikorwa by’amatora kuri uyu wa Gatandatu byabimburiwe no gutora abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye uturere dutatu tuwugize, aho buri karere katangaga babiri.
Abatowe ni Kayihura Muganga Didas na Rutera Rose bahagarariye Akarere ka Kicukiro; Rubingisa Pudence na Rose Baguma bahagarariye Gasabo; Umutoni Gatsinzi Nadine na Mutsinzi Antoine bahagarariye Nyarugenge.
Abo biyongereye ku bajyanama bashyizweho na Perezida Paul Kagame ari bo Dr. Jeannette Bayisenge, Gentille Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Rugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.
Abo bose bahuriye ku biro by’Umujyi wa Kigali, bitoramo komite iyoboye inama njyanama ndetse na Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali. Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yari igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iwugize.
Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yabaye Bayisenge Jeannette yungirijwe na Kayihura Muganga Didas, umunyamabanga aba Baguma Rose.
Rubingisa ayoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa ambasaderi mu Busuwisi. Abandi bawuyoboye barimo Mutsindashyaka Théoneste (2001-2006), Kirabo Aissa Kacyira (2006-2011), Ndayisaba Fidèle(2011- 2016), Mukaruliza Monique (2016-2017) na Nyamurinda Pascal (2017-2018).
@igicumbinews.co.rw