Ruhago: Kubera imyitwarire mibi beretswe umuryango usohoka

Ikipe ya Musanze FC, iherereye mu ntara ya Majyaruguru mu mizi y’ibirunga yamaze kwirukana abakinnyi babiri kubera ikibazo cy’imyitwarire idahwitse nundi umwe wazize ubushobozi bwo mu kibuga.



Abakinnyi babiri basezerewe na Musanze FC, ni Musa Ali Sova, ukomoka mu gihugu cy’Uburundi na Mutebi Rachid ukomoka mu gihugu cya Uganda bombi bazize imyitwarire mibi harimo gusinda kurwana kutitabira gahunda z’ikipe, agasuzuguro n’ibindi.

Uretse abo kandi Musanze FC, yatandukanye na Chambade Fred ukomoka mu gihugu cya Uganda kubera imikinire ye iri hasi cyane.

Iyi kipe ya Musanze FC imaze iminsi inatandukanye nuwahoze ari umutoza wayo Seninga Innocent kugeza ubu nta mutoza mukuru irabona mu gihe Andi makipe agenda yiyubaka.



Musanze FC yanatandukanye na rutahizamu Twizerimana Onesme werekeje muri Police FC, aguzwe Miliyoni 5 Frw, ndetse n’umunyezamu Ndori Jean Claude, warangije amasezerano agahitamo gutandukana n’iyikipe kubwumvikane agahita yerekeza muri Gorilla FC.

Ibi byemejwe na Team Manager wa Musanze FC , Uwihoreye Ibrahim.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: