Ruhango: Babeshywe ko umuntu wabo yapfuye bategura umuhango wo kumushyingura, baza gutungurwa no gusanga ari muzima




Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicinaka inkuru y’Umuryango waguye mu kantu nyuma yo kumenya ko umuntu wawo wategurirwaga umuhango wo kumushyingura akiri muzima, kandi wari wakiriye amakuru y’uko yamaze gupfa.

Uyu uryango usanzwe utuye mu Mudugudu wa Kasemahundo, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Mu kiganiro abagize uyu muryango bagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko hari umugenzi wabwiye abaturanyi bawo ko yumvise mu matangazo yo kubika kuri radiyo ko uyu muntu wabo witwa Ngendahayo Simeon uzwi nka Ngunda yapfiriye muri gereza ya Muhanga amaze amezi 10 afungiwemo.



Aya makuru yakomeje guhererakanywa mu batuye muri aka gace, agera ku bagize uyu muryango barimo umugore wa Ngunda n’umuvandimwe we witwa Nzabandora Vianney.

Uyu muryango utarigeze ushidikanya kuri aya makuru, watangiye gutegura uburyo uzashyingura, ugurisha huti huti inyana amafaranga y’u Rwanda 100,000.

Amakuru akomeza avuga ko aya mafaranga uyu muryango wayakoresheje ukoreshamo isanduku yo kumushyinguramo, unakodeshamo n’imodoka yo kujya gukura umurambo kuri gereza.

Ubwo uyu muryango wari ugeze kuri gereza ugiye gutahana umurambo ngo uwushyingure, nibwo wahise umenyeshwa ko Ngunda ari muzima.

Nzabandora yasobanuye uko iyi nkuru yagiye ihererekanywa ikagera ku muryango.

Ati: “Nanjye nabibwiwe n’abandi bambwira ko Ngunda yapfuye, ariko nkomeje kubikurikirana nsanga nabo babyumvanye umugabo batazi wigenderaga ariko nawe yabyumvise kuri radiyo”.

Umugore wa Ngunda yavuze uburyo byabasabye kugurisha inyana kugira ngo bategure uburyo bazashyingura.

Ati: “Twumvise amakuru y’uko yapfuye, natwe dutangira gushaka amafaranga yo kuguramo isanduku yo kumushyinguramo, tugurisha inyana tuyivanye ku yayo ndetse no gushaka imodoka yo kumuzana muri gereza ya Muhanga”.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS rwemeza ko Ngunda ari muzima kandi ari muri gereza ya Muhanga.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: