Ruhango: Mudugudu yashatse gufata umugore ku ngufu kugirango amureke acuruze akabari biranga ahita yisohoreraho ananyara mu nzu

Umugore ushinja Mudugudu gushaka kumufata ku ngufu(Photo: Screenshot TV1)

Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyamagana, umukuru w’uyu mudugudu arashinjwa kwaka umugore ruswa y’igitsina kugirango amwemerere gucuruza akabari.

Byabaye ubwo uyu mugore usanzwe acuruza yumvaga atameze neza, agahamagaza abajyanama b’ubuzima ngo bamusuzume niba nta ndwara afite.



Haje abajyanama b’ubuzima babiri barimo umugabo n’umugore, baramusuzuma. Hashize umwanya muto n’umukuru w’umudugudu wa Nyamagana yahise aza arahabasanga. Mu gihe abajyanama b’ubuzima bakorakoraga uyu mugore bumva ko nta kibazo afite, ngo na mudugudu yaramukorakoye ariko birangirira aho.

Mu gihe abajyanama b’ubuzima bari batashye, uyu mugore yabwiye TV1 ko na Mudugudu yatashye ariko asiga acometse telefone mu rugo rwe, amubwira ko agaruka kuyitwara.

Nkuko yabimusezeranyije, ntiyatinze kuko yasubiyeyo ariko ahagera yahinduye imvugo amubwira ko agomba kwemera bakaryamana kugira ngo ajye amwemerera gucuruza akabari nubwo bitemewe muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.



Uwo mugore yavuze ko yabyanze, bakagundagurana kugeza ubwo Mudugudu bimunaniye, akirangirizaho.

Ubwo TV1 yasuraga uyu mugore, yayeretse ibimenyetso bigaragaza uburyo uyu Mukuru w’Umudugudu yashatse kumufata birimo n’aho yasohoreye ndetse n’inkari yanyaye nyuma y’uko yanze ko basambana.

Yagize ati “Yarambwiye ngo icyo nshaka ni ukuguha gahunda y’ukuntu uzajya ucuruza utihishahisha kubera ko ninjye ufite uburenganzira mu mudugudu wanjye, ndakurangurira case y’inzoga nyikuzanire ariko umpe iyo ruswa. Ndamubwira ngo ntayo nguha. Yahise ashyiramo intege aramfata arangundira ndamwiyaka ndasohoka.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusohoka yahuye n’umuturanyi we w’umumotari amutekerereza ibimubayeho aramubwira ngo ubwo ari umuyobozi amugenze gake ngo arahita yivumbura ndetse ngo namunanira amutabaze.

Mu gihe yasubiraga kureba uwo muturanyi ngo amutabaze, ngo yasanze yasinziriye.

Kanda hasi umenye uko byagenze kuburyo burambuye:

Ati “Uwo mugabo yarakomeje arantoteza ndamunanira, arangije arangiriza mu ruganiriro ananyara mu nguni.”

Umwe mu batuye muri aka gace yemeje ko bahasanze ibimenyetso bigaragaza ko uwo Mukuru w’Umudugudu yashatse gufata ku ngufu uwo mugore.

Yagize ati “Twahasanze amasohoro n’inkari bitose rwose, bigaragara wagira ngo hakorewe imibonano mpuzabitsina.”

Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Nyamagana, Ndangijimana Pierre Fraterne, yavuze ko Mudugudu bajyanye kuri uwo mugore akahasiga telefone ariko ibyakurikiyeho nyuma atabizi.

Ati “Twebwe twaratashye tumaze gutaha n’umuyobozi w’umudugudu araduherekeza ariko asigayo telefone yari yasharije avuga ko agaruka kuyitora hari saa Tatu y’ijoro.”

Umuyobozi w’Umudugudu yarahamagawe kuri telefone kugira ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyacamo bikekwa ko yatorotse cyangwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko rumuhamagaje.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye TV1 ko nta byinshi yatangaza kuri iyo nkuru kuko iperereza rigikorwa.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: