Ruhango: Polisi yafashe Toni zirenga 2 z’amabuye y’agaciro

Ku makuru yaturutse mu baturage, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Gitinda mu mudugudu wa Muremure yafashe abagabo babiri bafite ibiro ibihumbi 2,800 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Berire. Abayafatanwe bayaguraga mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, abafashwe  ni Iradukunda Adrien w’imyaka 27 na Ndiroreye Gilbert w’imyaka 48, bafashwe tariki ya 01 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko aba bagabo bafashwe nijoro saa yine  barimo kugenda bapakira ariya mabuye aho bayaguraga mu baturage. Bamwe mu  baturage bumvise imodoka muri iryo joro nibo batanze amakuru.

CIP Twajamahoro yagize ati  “Bariya bagabo bafatiwe mu rugo rwa nyuma kuko hari ahandi henshi bari bavuye kuyapakira, aho hanyuma bafatiwe bari bataratangira kuyapakira. Abaturage baduhamagaye dusanga muri urwo rugo hariyo Toni n’ibiro 160 bari bagiye gupakira,  hari n’andi bari bakuye ahandi, yose hamwe ari Toni 2 n’ibiro 800.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko Ndiroreye ariwe wari nyiri amabuye naho Iradukunda yari umushoferi w’imodoka ifite ibirango RAB 876F.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko ibirombe by’amabuye y’agaciro biri mu mirenge ya Kabagari na Kinihira byose byafunzwe kubera ko abacukuragamo nta byangombwa bari bafite. Ari naho akangurira abaturage kwirinda kujya bajyamo kuyacukura rwihishwa.

Ati    “Ibirombe biri muri iriya mirenge byarafunzwe kubera imiterere yaho ndetse n’ababikoragamo nta byangombwa bafite. Niyo mpamvu dukangurira abaturage kwirinda kujya muri biriya birombe kuko bishobora kubagwira kandi babijyamo nta bwirinzi ubwo aribwo bwose bafite.”

Yakomeje avuga ko hakurikiyeho gushakisha abantu bacukuraga ariya mabuye ndetse ko n’ibikorwa byo gufata abakijya  mu birombe by’amabuye y’agaciro rwihishwa bizakomeza. 

Abafatanwe ariya mabuye bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitayo ya Polisi ya Kabagari kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw