Ruhango: Umugabo yatwitse inzu y’umugore w’abandi ngo kuko yamwimye igitsina arapfa

Ikinyamakuru Umuseke ku wa Gatatu cyari cyatangaje inkuru y’impanuka ya Gaz yaturikiye umwana ahita apfa, n’umugabo bari kumwe arakomereka bikabije.

amakuru mashya avuga ko uyu mugabo yari yagiye muri ruriya rugo gutereta umugore waho kandi asanganywe umugabo babana, undi amwangiye amubwira ko amuhekura. Yaje gukomeretswa n’inkongi yateje ‘kuri uyu wa Kane yapfiriye mu Bitaro bya CHUB’.

Amakuru avuga ko Sinzinkayo yamennye essance kuri Gaz aratwika iturikana inzu yarimo n’umwana w’uriya mugore yari yagiye gusura ahita apfa

Umugabo witwa Sinzinkayo Darius w’imyaka 33 yari arembeye mu Bitaro bya CHUB i Butare, amakuru Umuseke wamenye ni uko yapfuye kuri uyu wa Kane.

Ni we bivugwa ko yagiye gusura umugore witwa Uwayisenga Daphrose w’imyaka 30 ukora mu Kigo Nderabuzima cya Karambi, ajyanywe no kumutereta “amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina”.

Uwayisenga Daphrose asanzwe afite umugabo (bivugwa ko aba i Kigali), akaba aba mu Mudugudu wa Gakongoro, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana. ari na ho biriya byabereye.

Ngo uriya mugabo Sinzinkayo yagiye iwe atangira kumubwira ko “natamwemererea gukorana na we imibonano mpuzabitsina”, amuhekura. Undi ngo acyumva ikigenza uriya mugabo yahise asohoka ajya hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert yabwiye Umuseke ko ayo makuru bayamenye nyuma, kuko mbere byavugwaga ko ari impanuka ya Gaz.

Muhire ati “Yafashe essence ayimena kuri Gaz aratwika biraturika. Yashakaga gutereta umugore, ariko umugore yihagararaho arasohoka, undi yasigaranye n’umwana wari uryamye mu nzu. Essence yari yayitwaje mu gikapu “yari yabigambiriye”, ni ugukomeza kubikurikirana.”

Umwana w’imyaka itatu muri ruriya rugo yahise apfa, ariko Sinzinkayo Darius arakomereka cyane ajyanwa kwa muganga i Gitwe, nyuma bamwohereza ku Bitaro bya CHUB i Butare.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko Sinzinkayo yaguye kwa muganga.

Turacyagerageza kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatubwiye ko aduha amakuru arambuye asoje inama.

Source: Umuseke

@igicumbinews.co.rw 

 

About The Author