Ruhango: Umuturage yafatanywe ibiro 37 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana mu kagari ka Mpande yafashe  uwitwa Rukundo Olivier w’imyaka 33. Uyu akaba yafatanwe ibilo 37 n’igice by’amabuye y’agaciro yo mubwoko bwa Gasegereti na Coltan.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uriya mugabo amwe muri ariya mabuye yayacukuraga mu buryo butemewe n’amategeko andi akayagura mu buryo bwa magendu.

Yagize ati  “Twari dusanganywe amakuru ko Rukundo n’abandi bantu akoresha bitwikira ijoro  bakajya mu ishyamba ryitwa Kanyarira bagacukuramo  amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, nibwo twangiye ibikorwa byo kuzabafata.”

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko  kuri uyu wa Kane umwe muri ba rwiyemezamirimo ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Byimana yahaye amakuru Polisi ko Rukundo ajya mu birombe bye agacukuramo amabuye ndetse andi akayagura n’abakozi be.

 Ati “Uwo rwiyemezamirimo akimara kuduha ayo makuru twakurikiye uyu Rukundo tumusanga iwe mu rugo dusanga koko afite ibilo 37 by’amabuye ya Coltan ndetse na Gasegereti. Nawe yahise yemera ko amwe ayacukura mu buryo butemewe andi akayagura n’abakozi ba rwiyemezamirimo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yagaragaje uburyo ibikorwa by’uyu mugabo na bagenzi be byangiza ibidukikije ndetse bikanangiza ubucuruzi bw’amabuye mu Rwanda, akangurira abaturage kubyirinda.

Ati  “Ahantu uyu Rukundo na bagenzi be bacukuraga amabuye bangizaga amashyamba ahari  n’imigezi iyo babaga bagiye kuyungurura amabuye bacukuye. Ikindi kandi ubuzima bwabo buri mu kaga kuko bari kuzagwirwa n’ibirombe kuko nta bwirinzi ndetse nta bwishingizi baba  bafite.”

Yibukije abaturage ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bihanirwa n’amategeko. Yasabye abaturage kubyirinda ndetse banabona ababikora bakajya bihutira gutanga amakuru.

Rukundo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Byimana, ni mu gihe hagishakishwa abandi bantu bafatanyaga. 

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw