Ruhango: Umwe mu bakekwaho gutema Urutoki rw’uwarokotse Jenoside yafashwe

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango zataye muri yombi umuntu umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu gutema imibyare y’insina z’uwitwa Nyiramporampoze Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira tariki ya 7 Mata, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange biteguraga gutangira igikorwa cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 26 yakorewe Abatutsi, nibwo abantu bataramenyekana biraye mu myaka ya Nyiramporampoze irimo insina n’imyumbati barayitema mu murima ufite metero 20 kuri 30.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu bamaze guta muri yombi umuturanyi wa Nyiramporampoze kubera amakimbirane bari bafitanye.

Yagize ati “Ibi byabaye mu ijoro ryakeye aho imibyare y’uyu mudamu akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemwe. Ababikoze ntibaramenyekana ariko twafashe umuturage umwe bari bafitanye ikibazo cy’amakimbirane asanzwe ariko dukomeje iperereza.”

Habarurema yavuze ko abaturage ba Ruhango bakwiye kwivanamo iyi mitekerereze kuko iki ari igihe cyo gufasha abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Turabwira abaturage ba Ruhango ko imyumvire nk’iyi isubiza inyuma aho igihugu kigeze, harimo gupfobya no kugira ingengabitekerezo ya Jenoside bayanga kandi bakayirwanya. Turanababwira ko abagerageza kubikinisha inzego zirahari kandi zigomba kubahana.”

“Birinde isura mbi bafite kandi bamenye ko bagomba kubibazwa, ntabwo ubuyobozi bwihanganira imikorere nk’iyo.”

Yavuze ko aho gukora ibikorwa nk’ibyo bagombye kuba bafata umwanya wo gufatanya kuremera abarokotse Jenoside, kubaba hafi kandi bakagira umutima umwe wo kubana ujyanye n’ibyo igihugu cyifuza.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 wari wagize ikibazo cyo guhungabana yahise ajyanwa kwa muganga ariko yaje kuhavanwa asubizwa mu rugo. Ubuyobozi bwamusuye buramuhumuriza ndetse bumwizeza umutekano we.

@igicumbinews.co.rw