Ruhango: Uwatangaga Ruswa kugirango bamufungurire ukurikiranweho Ingengabitkerezo ya Jenoside yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Bulima kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata yafashe uwitwa Bizimungu Theogene w’imyaka 34 atanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 (20,000Rwf). Yayahaga  umukozi wo mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo arekure uwitwa Muhoza Elisa ukekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP)  Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Bizimungu yafashwe amaze kuyohereza akoresheje telefoni.

Yagize ati “Umukozi wa RIB yatubwiye ko hari umuntu ushaka kumuha ruswa kugira ngo afungure ukurikiranweho amagambo y’ingengabitekerezo. Yabwiye abapolisi aho bari buhurire n’uwo muturage washakaga kuyamuha barahabasanga baramufata.”

Bizimungu akimara gufatwa yemeye ko ayo mafaranga yayatanze koko kugira ngo bamufungurire Muhoza Elisa. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo akorerwe dosiye.

CIP Twajamahoro yasabye abantu kwirinda gutanga ruswa ahubwo bagakora ibintu binyuze mu mucyo.

Ati “Uriya muntu yashakaga ko bafungura arakekwaho amagambo y’ingegabitekerezo yari ataraburana. Iyo yitonda akareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Abantu bagomba kumenya ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje akangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye uyitanga.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw