Rulindo: Abageni batawe muri yombi kubera kurenga ku mabwiriza
Mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rulindo, yafashe abantu 6 harimo abageni bakoresheje ubukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 .
Abafashwe ni abari mu bukwe bwa Uwihanganye Justin w’imyaka 29 na Umwizerwa Marie Claire w’imyaka 25 bo mu Mudugudu wa Rulindo Akagari Gasiza, Umurenge Bushoki mu karere ka Rulindo. Bari basezeraniye muri Kiliziya ya Paruwasi Rulindo, bajya kwiyakirira mu cyumba cy’ahahoze hakorera Kaminuza ya Kibungo, ishami rya Rulindo.
Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 avuga ko abitabiriye ubukwe bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 iminsi itatu mbere y’uko buba, ariko abakoze ubu bukwe n’ababutashye bakaba batarigeze bipimisha Covid-19.
Amabwiriza anateganya kandi ko abafite ubukwe bagomba kwandika ibaruwa mbere y’iminsi itanu, bakandikira umurenge bagaragaza ko bafite ubukwe ariko aba bo banditse ibaruwa itariki 17 Kamena 2021 bakora ubukwe tariki 19.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza aba yatanzwe no kwirinda gukorera ku jisho kuko Covid-19 yo idakorera ku jisho.
Yagize ati ” Polisi irasaba abaturage gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza birinda gukorera ijisho kuko Covid-19 yo idakorera ijisho. Kutubahiriza amabwiriza biratanga icyuho cyo kuyandura no kwanduza abandi, bityo Polisi ikaba yibutsa ko ubusabane n’ibirori bibera mu ngo bibujijwe.”
“Abifuza gukora ubukwe hari ibyo amabwiriza abemerera, baributswa ko bakwiye kubanza kureba neza ibyo basabwa bakabyubahiriza.Tuributsa kandi ko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi ndetse no guhana intera arizo ntwaro dufite zizewe mu kwirinda no kurinda abandi kwandura Covid-19.”
Abafashwe uko ari batandatu harimo n’abageni bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki baza kurekurwa bamaze kwipimisha Covid-19 no kwishyura amande angana n’ibihumbi 100 Frw ku bageni ndetse na 10000 Frw ku bari babaherekeje.
Abari bari muri ubwo bukwe bose ngo barakomeza gushakishwa nabo kugira ngo bapimwe Covid-19.
Kuva tariki 14 kugeza kuri 19 Kamena mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kuboneka abantu 459 banduye Covid-19. Muri bo 69 babonetse mu Karere ka Rulindo.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: