Rulindo: Abagizi ba nabi bishe umuntu batorokana igihimba basiga umutwe gusa
![](https://www.igicumbinews.co.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250208-WA0069-1024x683.jpg)
Ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 08 Gashyantare 2025, nibwo umunyamakuru wa Igicumbi News yageze mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Merembo, Umudugudu wa Cyogo, mu rugo rw’umukecuru witwa Languida bikekwa ko yishwe n’abataramenyekana. Gusa bigaragara ko hashize igihe yishwe, kuko habonetse umutwe gusa, wasanzwe mu rutoki, ndetse wari waratangiye kwangirika.
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yageraga ahabereye ubu bwicanyi kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bo muri ako gace, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iz’umutekano, bari mu gikorwa cyo gushakisha igihimba cy’uyu mukecuru. Gusa bamwe mu bagize umuryango we babwiye Igicumbi News ko bishoboka ko yaba yarishwe n’umukazana we ndetse n’umwuzukuru we, kuko hari amakuru avuga ko batari babanye neza. Bivugwa ko umwuzukuru we yigeze gushaka kumukubita, ariko abaturage bagatabara.
Bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News ubwo hari hakomeje igikorwa cyo gushaka igihimba cyabuze, bose bahuriza hamwe ko abakekwa nibura batanze amakuru y’aho iki gice kiri byafasha, kuko iminsi ibiri bashaka ntacyo bagezeho.
Umwe ati: “Nawe urabona twashatse ahantu hose. Ubuyobozi, inzego zose zaje kudufasha gushakisha, ntabwo twasinzira, ntacyo turageraho. Ikigaragara ni uko nibura mu bakekwa batanze amakuru byatuma hari icyo tugeraho, wenda naho ahandi hose turimo gushakisha, ahantu hafi ya hose twagerageje kuhashaka. Ariko nk’uko nawe ubibona, ntaho tutageze, ariko ntacyo turimo kugeraho.”
Undi ati: “Duherukana angurira agasururu, nanjye narinzi ko ngomba kumwishyura. None bamwishe koko? Sinakubonye. Biratubabaje cyane.”
Nubwo umuyobozi w’umudugudu wa Cyogo yabwiye Igicumbi News ko hashize ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu batabona uyu mukecuru, hakomeje kwibazwa uburyo uyu mukecuru yari aturanye n’umuhungu we ndetse n’abuzukuru be, kandi bose bubatse, hakibazwa impamvu yatumaga batajya kureba uko umukecuru wabo ameze ibyumweru bikirenga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, mu kiganiro yahaye Igicumbi News, yavuze ko abagera kuri babiri batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza. Ati: “Hafashwe babiri bakekwa ko bari mu bamwishe. Iperereza rirakomeje.”
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yavaga aho, kuri urwo rugo, yasize inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iz’umutekano hamwe n’abaturage bakomeje igikorwa cyo gushakisha igihimba cy’uyu mukecuru cyabuze.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire inkuru y’ubu bwicanyi ku Igicumbi News Online TV: