Rulindo: Abajura bapfumuye iduka biba ibicuruzwa byose byari birimo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu Tariki ya 03 Mata 2024, nibwo mu iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ry’uwitwa Uwiragiye riri mu isoko ry’ubucuruzi riherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo ryibwe n’abajura batari bamenyekana barimaramo ibikoresho by’ikoranabuhanga yacuruzaga.

 Umwe mu bahageze bwa mbere bikimara kuba yabibwiye igicumbinews.co.rw ko abajura bibye ibikoresho byose by’ikoranabuhanga byari b’iri mu iduka bakabimaramo aho banyuze mu gisenge bagatobora Prafo barangiza bakinjiramo imbere.

ati:”Bamucucuye byose babimaramo bamwibye ama radiyo ubwoko bwose, amateleviziyo ndetse nibindi bikoresho byose by’ikoranabuhanga”. 

Uwibwe avuga ko bamutwaye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi maganarindwi by’amafaranga y’u Rwanda. Kandi si ubwa mbere bamwibye kuko abajura babigize akamenyero.




Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye igicumbinews.co.rw ko hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe abakekwaho ubu bujura.

Ati: “Nibyo byamenyekanye ko mu ijoro ryo kuwa 02/04/2024 abantu bataramenyekana batoboye inzu y’umuturage banyura mu gisenge cy’inzu y’umucuruzi biba Telefone n’Ibindi.Iperereza ririmo gukorwa ngo hafatwe Abakekwa”.

SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye igicumbinews.co.rw ko abaturage bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu babona bafite imyitwarire mibi mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba. Ati: “Abaturage barasabwa gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga kuri bamwe mu bakora ibyaha by’ubujura. Icyaha kigakumirwa kitaraba”.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author