Rulindo: Abantu bataramenyekana batwitse inzu n’inka by’umuturage
Ahagana Saa munani za manywa zo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 14 Ukwakira 2023, nibwo Mu Mudugudu wa Bwishya Akagari ka Karegamazi, Umurenge wa Kinihira, mu karere ka Rulindo, Umugabo witwa Niyitegeka Faustin w’imyaka 40 yagiye guhinga akagaruka atungurwa no gusanga abantu bataramenyekana batwitse inzu ye n’inka basanze aho yari iri mu kiraro.
Bikimara kuba umunyamakuru wa Igicumbi News yahise agera aho byabereye ahahurira n’abaturage bari baje gutabara. Abo mu muryango n’abaturanyi hari amakuru y’ibanze batanze.
Babwiye umunyamakuru wa Igicumbi News ko ubusanzwe umugore wo muri urwo rugo yahukaniye mu kagari gahana imbibi n’ako umugabo we atuyemo akajyana n’abana ariko umusore mukuru we agasigara ari nawe se ashyira mu majwi ko yaba yarakoranye na nyina mu cyo yita ubugambanyi bakamutwikira inka.
Bahufite Bienvenue umwe mu bahageze bwa mbere aje gutabara. Yabwiye Igicumbi News. Ati: “Ntuye hano haruguru nari ndi hano mu bisheke ndimo mbikorera mbona umuriro urazamutse ndahamagara nti: ‘Niyitegeka Niyitegeka’ numva nta muntu unyitabye mpita manuka mpahurira n’abaturanyi dufata ibitaka n’amasuka nuko abandi bahita baziraho bazana amazi maze tugerageza kuzimya gusa igikoni ndetse n’ikiraro byari byahiye harimo n’inka ariko njye nta muntu naba nabonye nahita mvuga ko ariwe ubyihishe inyuma.”
Umuhungu wa Niyitegeka Faustin uri mu kigero cy’imyaka 23 ushinjwa na se ko ariwe watwitse urugo batuyemo mu kiganiro yahaye Igicumbi News yabihakanye avuga ko atari ubwa mbere se amuzanye mu matiku aho gukemura ikibazo afitanye na nyina.
Ati: “Data arambeshyera njye sinabikora kuko sinari mpari nari nagiye gushaka ingurube mu Nturo numva bambwiye ko hahiye, iyo ndebye ibi nkareba n’agahinda mfite k’ibyo Papa ankorera birambabaza gusa ntitubanye neza kubera amakimbirane ari hagati yabo ariko sinjye wabikoze.”
Umukuru w’Umudugudu wa Bwishya mu kiganiro yahaye Igicumbi News yavuze ko bigiteye urujijo kumenya uwatwitse kuko n’umuhungu we ushyirwa mu majwi avuga ko yaje gutabara nk’abandi bose.
Ati: “Ikibazo cyabaye gusa ntabwo twakeka umuntu runaka ngo niwe wabikoze kuko ntawe twabonye, yego uyu muryango ufitanye amakimbirane mu buryo bukomeye!. Ariko nanone ntitwahita twemeza ko uvugwa ariwe wabikoze kuko njye uyu muhungu we yambwiye ko atari ahari nawe yaje aje gutabara nk’abandi.”
Igicumbi News yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karegamazi, nawe avuga ko bataramenya ubyihishe inyuma.
Ati: “Ntabwo bikaze cyane ariko nta muntu ubyihishe inyuma uramenyekana bibaye muri aya masaha gusa turakomeza dukurikirane ariko mu buzima busanzwe yari afitanye ibibazo n’umugore kuko nawe ntabwo aba mu rugo n’abana urumva aba wenyine mu rugo.”
Umunyamakuru wa Igicumbi News yasanze inka yangiritse bikomeye yasizwe amamesa ngo harebwe ko yakira kuko ntiyapfuye mu gihe igikoni nacyo cyangiritse ndetse n’ikiraro inka yabagamo cyari kizitijwe ibikori aribyo byatije ubukana iyi nkongi nubwo abaturanyi bahise bagoboka bakahazimya.
Andi makuru Igicumbi News yakuye muri uyu muryango avuga ko uyu mugabo afitanye amakimbirane n’umugore we yarenze imbibi akaba yarinjiye no mu bana.
Umuhungu ushinjwa ko yatwitse inzu ya se we ahubwo avuga ko afite agahinda kuko abayeho nabi nyamara Papa we yirirwana n’inshoreke mu rugo. Ati: “Ziri no mu byatumye umugore we amuhunga kuko yashatse no kumwambura ubuzima”.
Akomeza avuga ko yababajwe nuko se yamukuye mu ishuri ari muto ku myaka cumi n’itanu bikaba aribyo bikomeje gutuma aba mu buzima bushaririye.
Uyu mugabo we yakunze guhakana ko nta nshoreke afite ahubwo umugore we ariwe wamunaniye. Abaturanyi babwiye Igicumbi News ko hari igihe barwanaga bagakomeretsanya bikomeye.
Ubuyobozi bw’Akagari bwibukije abaturage kujya birinda amakimbirane kuko ariyo atera ibibazo nk’ibi byo mu miryango, rimwe na rimwe bigakurura imfu za hato na hato.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: