Rulindo: Abanyeshuri basoje amasomo bashinze itsinda ry’abanyarwenya “Salomon Comedy” rikomeje kwigarurira imitima ya benshi
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, umunyamakuru wa Igicumbi News yasuye itsinda rya Salomon Comedy rikorera ibikorwa byaryo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Karegamazi, Umudugudu wa Mutoyi. Iri tsinda ryasangije umunyamakuru ibihangano byaryo birimo gususurutsa abantu binyuze mu mikino y’urwenya no kubyina, ndetse no gufasha abatishoboye. Nubwo bafite impano idasanzwe, bagaragaza ko imbogamizi zishingiye ku kubura ubufasha zibakomereye mu guteza imbere ibikorwa byabo.
Byiringiro Dieudonne Fils, umukinnyi uzwi nka Kaguge, aratanga ubuhamya
Umwe mu bagize itsinda, Byiringiro Dieudonne Fils uzwi ku izina rya Kaguge, yatangiye urugendo rw’urwenya mu mwaka wa 2022. Yabwiye Igicumbi News ati: “Urabona ko dukora neza akazi kacu. Turasetsa abantu bakishima. Nge urwego ndiho abantu ibihumbi bitanu nabasetsa bakitura hasi. Ibi bisaba kwitanga no gukora cyane nubwo hatabura abaduca intege, ariko uwanciye intege akenshi ni we usanga yifuza gukorana natwe.” Byiringiro yongeyeho ko bifuza inkunga y’Akarere kugira ngo babashe kubona ibikoresho bihagije byo kubafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.
Sibomana Eugene (Fazzyo) na Harindimana Buaze bagaragaza icyerekezo cy’itsinda
Sibomana Eugene uzwi nka Fazzyo na Harindimana Buaze, nabo bagize iri tsinda, batangaje ko biyemeje gukora ibikorwa by’urwenya kugeza bageze ku rwego rwo kwihaza mu mibereho. Bavuze ko uyu mushinga wabo ufite ahazaza heza niba ubufasha bwaboneka. “Twiyemeje gukora kugeza aho dutumbagira tukagera ku rwego rwo guhesha icyubahiro umwuga wacu,” batangaje.
Niyonzima Salomon, umuyobozi w’itsinda, agaragaza ibyagezweho
Niyonzima Salomon, umuyobozi w’itsinda rya Salomon Comedy, yavuze ko kuva batangira gukora nk’itsinda bamaze kugera ku bikorwa bifatika, birimo kuba bafite abantu basaga ibihumbi bitatu magana atanu (3,500) babakurikira ku rubuga rwa YouTube. Ati: “Turavunika kandi turitanga kugira ngo abantu banyurwe. Nubwo tudafite inkunga, dufite icyizere ko ubufasha bw’Akarere cyangwa Umurenge bwadufasha kugera kure.”
Abaturage bemeza ko itsinda rifite ejo heza
Abaturage bo mu bice bya Santere ya Karambo aho iri tsinda rikorera, bagaragaje ko aba bana bafite impano ikomeye. Bavuze ko ubufasha bwatuma bagira iterambere rikomeye ndetse bakava mu cyaro bakagera no mu mijyi nka Kigali, aho babona ko ibikorwa byabo byagera ku rwego rw’igihugu ndetse n’isi.
Itsinda Salomon Comedy rigizwe n’abasore n’inkumi 10 (abahungu 6 n’abakobwa 4) basoje amashuri mu mwaka wa 2021. Binyuze mu mikino y’urwenya, basusurutsa abantu kandi bakomeje gukurura abafana benshi haba mu karere kabo ndetse no kuri murandasi.
Emmanuel Niyonizera Moustapha – Igicumbi News
kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: