Rulindo: Abaturage barimo kubaka amafaranga ya Ejo Heza ku gahato

Kuri uyu wa kane tariki ya 09 Kanama 2024, nibwo bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Base, Akagari ka Cyohoha, bagiye gufata imbabura bahawe nk’inkunga batungurwa no kwakwa amafaranga yo kwigamira muri Ejo heza nyamara barazibemereye ku buntu.

Bamwe my bahuye n’umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw  bavuye ku kagari bamubwiye ko babimye imbabura kubera kubura amafaranga ya Ejo Heza barimo kubaka. Umwe ati: “Njye ntuye mu mudugudu wa Musenyi ikibazo twagize twagiye gufata imbabura batwaka amafaranga ngo ya Ejo Heza barimo kutwaka igihumbi none ntazo baduhaye. Turasaba ngo baziduhe kuko atari itegeko kujya muri Ejo Heza”.




Ku murongo wa Telefone igicumbinews.co.rw yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi nkuru. Ariko ubwo yari atwitabye. Umunyamakuru yamwibwiye amubwira n’ikibazo ashaka kumubaza akibyumva ahita amukupa. Umunyamakuru yongeye kumhamagara inshuro nyinshi kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru yari yanze kumwitaba.

Ejo Heza ni gahunda ya Leta y’ubwizigame bw’igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Impamvu yayo ni uko mu Rwanda hari abantu benshi bakora kandi binjiza amafaranga ariko abagera kuri 90% nta hantu bafite bazigamira izabukuru zabo, ari byo byatumye iyi gahunda ijyaho. Gusa bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bashinja inzego z’ibanze ko zibashyira muri iyi gahunda ku ngufu.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author