Rulindo: Arasaba ubufasha bwo kuzamura impano yiyumvamo yo gusetsa

Niyigena Dieu Donne ni umusore w’ imyaka 18 wo mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Kinihira, akagari ka Rebero, avuga ko ufite impano yo gukina filime nyarwanda zisetsa ariko akavuga ko yabuze uwamufasha kugirango agere kundoto ze, nyamara ashoboye nkuko yabituganirije Igicumbi News.

Tuganira Dieudonne yadutangarije ko ari impano yavukanye kandi igaragarira buri wese kuburyo yumva agomba kuyigeza ku ruhando mpuzamahanga. Ati: “Nyiri muto numvaga nshaka kuzaba umuntu ukomeye kandi nkumva nzagera kure hashoboka, nyiri umwana nakundaga guhora numva nshaka gukina ariko nkajya mbona aho bari gukina amakinamico nanjye nkabegera tugakorana, nakomeje kubikurikirana cyane maze kuba mukuru nahise ntangira gushaka uko nagaragaza ibihangano byanjye, ntangira gukorana na abafite imiyoboro kuri YouTube zitandukanye, icyo gihe byari byiza cyane nkomeza kubirwanirira ishyaka kugirango ngaragaze impano yanjye .

Dieudonne akomeza avuga ko nta w’uramufasha kuburyo bufatika akaba ariho abonera umwanya wo gusaba ubufasha ku muntu uwari we wese. Ati: “Oya nta campany ndabona ngo ibe yantera inkunga, ariko hari abagiraneza banfashije kugirango ngaragaze impano yanjye kandi ndabona birimo bimfasha kuyizamura kugirango nyigeze kure hashoboka kandi ikambyarira umusaruro ushimishije”.

Yongeraho ati: ” Mbere ya byose ndashimira mwembwe Igicumbi News kuburyo mukomeje gufasha abafite impano kugirango tuzigaragaze, mbere ya byose umuntu wakwifuza kumfasha rwose yaba angiriye neza kuko ndashoboye cyane kandi nagaragaza impano yanjye kuburyo bukomeye nanjye sinzacika intege kugirango ngere kundoto zanjye”.

Dieudone yasoje aduha urwenya. Ati: “Ubwo byari mu mwaka wa 2013, icyo gihe nari nitabiriye ubukwe ariko bwari ubw’igitangaza kuko nibwo nari mbonye ubukwe bukomeye, nuko
Igihe cyo gufata amafunguro kigeze nanjye nabashije kujya gufata ifunguro nari uwa kabiri bitewe nuko numvaga nshaka gufata ifunguro mu bambere maze kubera ubuturage bwari bundimo ni gihunga nagize, nuko ngiye kwarura mbanza kwarura isosi nyinshi ivanze n’inyama, icyo gihe byari bigoye kuba nakongeraho ibindi biryo, ni gihunga kinshi nashidutse ibiryo byamenetseho ku myenda kuburyo abari aho bahise bagwa mu kantu, mpita ngira ikimwaro, kuburyo nanjye nirebye isoni zikanyica.

NIYONIZERA Emmanuel Moustapha/Igicumbi News