Rulindo: Cyafene Comedy barashaka kugera kurwego nk’urwa NDIMBATI na Papa Sava

Mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, hakomeje kugaragara itsinda ry’urubyiruko ryihuje rikishyira hamwe mu gukina filime zitandukanye ziganjemo iza Comedy.

Umwe mu basaza bakurikirana cyane iritsinda ryihuje hamwe kugirango rigaragaze ibihangano byabo mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, yavuze ko akurikije uko abona iritsinda rikwiye gufashwa rikazamura impano zabo.

Irafasha Jean Pierre umugabo w’abana babiri usanzwe atambutsa ubutumwa mu gukina Filime zo gusetsa muri CYAFENE Comedy,  avuga ko bakwiye gufashwa bakazamuka Ati: “Ndi umubyeyi ndubatse ariko nanjye nkina comedy nkumva ndi muri mood Kandi nubwo mfite impano nshoboye gukina kuko ndabikunda cyane, urebye ntituragera kure kuko tubura ibikoresho byadufasha natwe tukagera kurwego nkurwa Ndimbati Moustapha, Nitegeka Gracien cyangwa n’abandi batandukanye”

Tuyishimire Hermogene, Umuyobozi w’itsinda ryiswe CYAFENE Comedy mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, nawe avuga ko kuba batari kuzamuka cyane ari uko bakomeje kubura ibikoresho.

Ati: “Nibyo Koko turakora Kandi neza, dufite urubyiruko rubizi cyane ndetse n’abakuze twavuga ko ari ababasha kutugira inama, iyo urebye hano muri Kinihira duhura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ubufasha kuko nta bantu benshi baba babikunze ariko nanone tubonye ubufasha byadufasha k’umuntu wakwifuza ko dukorana Kandi twagera kure”.

Tuyishimire yakomeje avuga ko uwakwifuza kubagana yabavugisha ku murongo wa telephone ariwo +250788921786
Ushobora kwifashisha Igicumbi News cyangwa izindi mbuga zitandukanye.

CYAFENE Comedy ikorera mu karere ka Rulindo umurenge kinihira Akagali Marembo.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: