Rulindo: Ibyo wamenya ku gasozi k’Akagerero katorezwagaho ingabo z’u Rwanda rwo hambere
Agasozi k’Akagerero gaherereye mu murenge wa Kisaro, ubu ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo ariko kahoze ari agace gato cyane mu duce twari tugize icyahoze cyitwaga Uburangamyambi kwa Rubabaza wari uhatswe na Gashamura wa wundi wakomotseho inyito “Kugashira nka Gashamura”.
Uyu Rubabaza ngo yari indwanyi ntagerwa atwara Abarangamyambi.
Abiru babajije Umwami Mutara wa II Rwogera bati Ese ko uburere buruta ubuvuke, abami b’u Rwanda bakaba barererwa i Karagwe, ubwo abo bami ni ab’u Rwanda cyangwa n’abigihugu cyamureze?.
Mu gusubiza iki kibazo yabajijwe n’Abiru, Umwami Mutara wa II Rwogera yagize ati: Ngaho ni mushake aho umwami uzansimbura azarererwa,ubwo yavugaga Kigeli Rwabugiri.
Abiru basanze ahaboneye ari ahiswe ku “AKagerero”, agace gaherereye mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo nku’ko bisobanurwa na Burariyo André w’imyaka 85 y’amavuko uhaturiye ndetse akaba anasobanukukiwe byimazeyo amateka y’aka gace.
Guhera kuri Kigeli lV Rwabugiri wimye ingoma mu mwaka w’1853, abami bamukurikiye bose barererwaga ku AKagerero ndetse bivugwa ko ari na ho hareze ingabo zari ntagerwa mu Rwanda rwo hambere.
Akagerero ni agasosozi kari gatuweho n’Abiru; kuri ubu gakorerwaho ibikorwa binyuranye by’Umufurere wUmubiligi witwa Sililo (Cyllire) wasimbuye mwene wabo wUmubiligi wahageze mu gihe cy’Ubukoroni bw’Ababiligi.
Abanyamateka bavuga ko iyo ingabo zagabaga igitero zititeguriye kuri aka gasozi nta na rimwe yagarukaga, ariko iyo bahacaga byarabahiraga. Gusa Muzehe Burariyo yabwiye Igicumbi News ko atazi impamvu.
Aka gasozi kifashishijwe cyane n’Abami bose bakurikiye Mutara wa II Rwogera uko ari batandatu uhereye kuri Kigeli Rwabugili wimye ingoma mu mwaka w, nyuma yo kubona ko Abana b’u Rwanda batazakomeza gutorezwa i Karagwe , ubu ni muri Tanzania.
Mu mitwe y’ingabo yakoreraga muri aka gace Birariyo yibuka harimo Abarangamyambi, Abavumbantambara ndetse n’Abarita.
Muri icyo gihe uwatumwaga muri aka gace, ntiyavugaga igitandukanye n’ibyo yabwirijwe ngo ate isaro (asebe) nk’uko izina Kisaro ribivuga, izina ryitiriwe umurenge aka gasozi gaherereyemo.
Aba biru bari batuye kuri aka gasozi ngo ni bo bashyiraga umwami amazi yo gukaraba no kwiyunyuguza mu gihe cy’umugenura. Isoko y’aya mazi iherereye mu cyahoze ari Ruhengeri (Musanze).
Kugenura ni inyito ikoreshwa cyane mu Rwanda bagenera izina umuntu ikintu cyangwa ahantu ufatiye ku gikorwa, imigirire cyangwa imibereho runaka, ni ibintu byaranze imibereho yAbanyarwanda.
Agace kegereye ikigonderabuzima cya Kisaro ahazwi nko kwa Burariyo ni itongo rya Gihana ahagaragara Imana ya Gihana, cyari igiti kinini cyahoraga kibyina; ubu hasigaye igishyitsi gusa.
ITANGISHATSE Lionel/Igicumbi News