Rulindo: Imodoka yagonze umucunda wari ugemuye amata ku igare

Ahagana saa yine na mirongo ine zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Base, Akagari ka Rwamahwa, mu Murenge wa Base, Akarere ka Rulindo, ku muhanda Base-Gakenke, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yagonganye n’uwari utwaye igare ryavaga mu Karere ka Gakenke rijya kuri Base. Kubwamahirwe, ntihagira uhasiga ubuzima, ariko uwari utwaye igare yakomerekeye muri iyo mpanuka.

Umwe mu bari bahari yabwiye Igicumbi News ko iyi Toyota Corolla yajyaga mu gice cya Gakenke, ikaza kugonga uyu wari utwaye igare bivugwa ko yari umucunda ugemura amata ku ikusanyirizo.

Avugana na Igicumbi News, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko uwagonzwe yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nemba ndetse iperereza ku cyateye iyi mpanuka rikaba ryahise ritangira. Yagize ati: “Mu muhanda wa kaburimbo Base-Gakenke habereye impanuka y’imodoka Toyota Corolla yavaga kuri Base yerekeza i Nemba. Ageze ahavuzwe haruguru, yagonganye n’igare ryavaga i Nemba ryerekeza kuri Base, hakomeretse byoroheje uwari utwaye igare. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nemba aravurwa, arataha. Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje agira ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda uburangare igihe cyose batwaye ibinyabiziga no kutarenza umuvuduko wagenwe.”

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyaba kirimo gitera impanuka nyinshi, cyane cyane mu gice cy’Amajyaruguru, kuko muri uku kwezi kwa Gashyantare hakomeje kugaragara impanuka zitandukanye, zirimo no gutuma bamwe bahaburira ubuzima. Hari abaturage basaba Polisi y’u Rwanda gukora iperereza ku byaba bitera izi mpanuka.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author