Rulindo: Imodoka yagonze umunyonzi

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Base, habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka iri mu bwoko bw’Ivatiri(Toyota Voiture), yagonze umuntu wari utwaye igare ahetse ifu isanzwe ihabwa amatungo izwi nka Blanda kubwa amahirwe ntiyapfa.

Iyi mpanuka  yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 03 Ukwakira 2021, ahagana Saa saba ibera hafi ya Centre de Sante ya Mushongi, kugahanda kerekeza kuri icyo kigo nderabuzima.

Mukakanzi Esperance umubyeyi wa Mugabo Olivier wogonzwe, mu kiganiro yahaye Igicumbi News, yavuze ko afite agahinda kenshi ku mutima bitewe nuko umwana we yagonzwe ariko nyamara akaba ntabufasha umuryango ufite bwo kumwitaho.

Ati: “Ibi byabaye hagati ya saa sita na saa saba narindi mu murima numva barampamagaye barabimbwiye nahise mpungabana kuko nubwo yashatse ariko ngomba kumwitaho kuko Ni umwana nibyariye, ntabushobozi dufite bwo kurwaza umuntu kuko nuwamugonze ntawe turimo kubona ngo adufashe, dukeneye ubufasha Kuko ntabushobozi buhari ngo tumwiteho, dufite ubwoba ko ashobora no kujyanywa ku bitaro bikuru bya Kinihira bikatugora kubona uko avuzwa”.

Uyu mubyeyi kimwe n’abagize umuryango we bose bakomeza bavuga ko uyu Olivier wagonzwe yakwitabwaho kuko bishoboka ko yaviriyemo imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Cyohoha, yemereye Igicumbi News ko iyi mpanuka yabaye ariko atigeze ahagera bitewe nuko hari hari inshingano yararimo  yibutsa uyu muryango ko wakwegera Ubuyobozi bw’Akagali bukabafasha.

Ati: “Iyo mpanuka Koko yabaye gusa yabaye turi ku kindi kibazo cy’umuntu wari umaze kwitaba Imana nanone ariko Police na RIB byahageze dutegereje ikiza gutangazwa”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Mugabo Olivier, yari arembeye mu bitaro bya Mushongi Dore ko ari naho umunyamakuru wa Igicumbi News yaje kumusanga ndetse n’umuryango we umurwaje.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author