Rulindo: Impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe

Ahagana saa kumi na mirongo itatu zo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Tariki 11 Nyakanga 2024, nibwo mu mudugudu wa Mugenda, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base, Akarere ka Rulindo, habereye impanuka ikomeye aho imodoka y’Ivatiri ya Toyota Corolla ifite purake RAB 050R yavaga mu  karere ka Gicumbi yerekeza kuri Base mu karere ka Rulindo, yagonze ipoto y’amashanyarazi nayo ikagwira umuturage wagendaga n’amaguru agahita yitaba Imana.

Bikimara kuba umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yahise ahagera asanga uyu nyakwigendera amaze kuvanwa ku ipoto. Gusa abaturage bari bumijwe n’iyi mpanuka kuko nta kwezi kwari gushize n’ubundi habereye indi mpanuka nayo yatwaye ubuzima  bw’umuntu.

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Igicumbi News ati:” Narindi hariya hakurya mbona ipoto iraguye tuhageze dusanga uwo muntu yapfuye yafashwe ku ipoto. Mbese apfuye urupfu rubabaje gusa ntitwumva ukuntu aha hamaze kubera impanuka mu gihe cyitageze ku kwezi kandi ari umuhanda mwiza”.
script async src=”https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js”>



igicumbinews.co.rw  yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Spertendant of Polisi SP Jean Bosco Mwiseneza yemeza iby’iyi nkuru. Agira ati: “Aho havuzwe haruguru habereye impanuka ya Voiture T/Corolla  yavaga Gicumbi yerekeza Base agonga ipoto y’amashanyarazi nayo igwira umunyamaguru , wagendaga ‘k’uruhande rw’umuhanda ahita y’Itaba Imana.

“Mu modoka harimo umugenzi wakomeretse byoroheje ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mushongi, umurambo ujyanywe mu buruhukiro bwibitaro bya Nemba kugirango ukorerwe Autopsy. uwarutwaye imodoka yahise ayita ariruka arimo gushakishwa, Hari gukorwa iperereza ku cyateye Impanuka”.

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje asaba abakoresha umuhanda gukoresha umuhanda neza kugira ngo hatabaha uburangare bwatuma abaturage babura ubuzima. Ati: “Inama tugira abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda uburangare bakagira ubushishozi igihe cyose batwaye ibinyabiziga”.
script async src=”https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js”>



Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yavaga aho habereye impanuka yasize Polisi irimo gukora iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nemba.

Abaturage bavuze ko uwagonzwe batari bamuzi muri ako gace. Aba baturage barasaba inzego zibishinzwe ko bakurikirana icyaba gitera izi mpanuka za hato na hato muri uyu muhanda.

Amakuru  abaturage bahaye igicumbinews.co.rw adafitiwe gihamya avuga ko abashoferi bagiye bavuga ko hariya habereye impanuka haba umuzimu ugaragara mu ishusho y’umusinzi. Ngo kuburyo iyo bahageze bashaka kumukatira ubundi bakarenga umuhanda bagakora impanuka.
script async src=”https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js”>



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author