Rulindo: Impanuka Ikomeye Yahitanye Umunyonzi Wari Uhetse Umunyeshuri

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mutarama 2025, impanuka ikomeye yabaye ku muhanda Kigali-Musanze, mu Mudugudu wa Burito, Akagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko mu Gashushura. Iyo mpanuka yabaye ubwo umunyonzi wari utwaye umunyeshuri wari uvuye kwiga yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, bikaba byatumye umunyonzi ahasiga ubuzima.

Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yageraga ahabereye impanuka, yasanze abaturage baje gutabara, ariko inzego z’umutekano zari zamaze kuhagera. Uyu munyonzi ntiyagize amahirwe yo kurokoka kuko yahise yitaba Imana, mu gihe umunyeshuri yari ahetse yakomeretse maze ajyanwa kwa muganga.




Ubwo yaganiraga na Igicumbi News, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’iyi mpanuka.

Yagize ati: “Nibyo, mu muhanda w’akaburimbo Kigali-Musanze ahazwi nko mu Gashushura habereye impanuka y’igare ryavaga Musanze ryerekeza Rulindo rihetse umunyeshuri wari uvuye ku ishuri. Bageze aho twavuze haruguru, umunyonzi yagonganye n’imodoka Toyota Corolla RAG 151F yavaga Kigali yerekeza Musanze. Uwari utwaye igare yahise yitaba Imana, naho uwo yari ahetse arakomereka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Tare. Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie).”

Nk’uko amakuru umunyamakuru wa Igicumbi News yabonye abitangaza, uwari utwaye imodoka hamwe n’ikinyabiziga cye bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Bushoki, hakaba hatangiye iperereza ku cyateye impanuka. Ibi byemejwe kandi n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

SP Jean Bosco Mwiseneza yasabye abatwara ibinyabiziga gukomeza kwitwararika mu muhanda.

Ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe, kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe, kwirinda uburangare igihe batwaye, ndetse no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.”

Amakuru agera kuri Igicumbi News avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwakomeretse yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Tare ngo yitabweho n’abaganga. Uwashoferaga imodoka afungiye kuri Station ya Polisi ya Bushoki hamwe n’ikinyabiziga kugira ngo iperereza rikomeze.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News:

About The Author