Rulindo: Inka yiciye mu nzira umusaza wari uvuye kuyigura




Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Tariki 20 Nyakanga 2021, nibwo Nkekabahizi Claver, w’imyaka 80 wo mu murenge wa Tumba, mu karere ka Rulindo, yari ari kumwe n’umugore we bavuye kugura inka, ubwo bari bayicyuye bavuye kuyigura bageze mu ishyamba, maze Inka yasaga nkaho idashaka kugenda, ariko Claver akomeza kuyishorera ahatiriza maze Inka isankaho imurusha imbaraga imujugunya ahantu hatari hameze neza niko kuza kuviramo uyu musaza kwitaba Imana akubise umutwe ku giti.



Amakuru avuga ko inzego z’ibanze zahise zikora ibishoboka byose zikamenyesha RIB kugirango uyu musaza akorerwe isuzuma, ubundi RIB igahita imujyana ku bitaro bya Rutongo kugirango uyu musaza akorerwe isuzuma ryo kumenya icyamwishe.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Manirakiza Jean Bosco,  yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru, ko uyu musaza kuba yishwe niy’inka, aruko yabaye nkuyihunga ikamukurikira akitura hasi agahita ahasiga ubuzima. Ati: “Amakuru twayamenye ahagana saa munani z’amanywa, ariko uyu musaza yari yitabye Imana mbere y’isaha tubimenye, urebye icyabiteye ni uko yabaye nkuhunga Inka yitura hasi, birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba agakubita umutwe ku giti, nubwo bitaremezwa n’inzego zo kwa muganga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, yakomeje  yihanganisha abagize umuryango w’uyu musaza, Nkekabahizi Claver.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: