Rulindo: Irerero rya Ejoheza STO ririmo kuzamura abana mu marerero y’umupira w’amaguru akomeye mpuzamahanga

Ubwo umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yageraga aho iri rero risanzwe rikorera imyitozo yasanze abana bari mu myitozo ikomeye ku buryo abana bose ubona baba banyotewe gukina umupira w’amaguru.
Haba mu bahungu n’abakobwa bigaragara ko bakina ibyo biyumvamo bitewe n’uko bafite akanyamuneza ko kuba hari bagenzi babo bamaze gutwarwa n’andi marerero akomeye hano mu gihugu ndetse n’amerero mpuzamahanga.




Abana bose babwiye igicumbinews ko intego zabo ari ugukina k’uruhando mpuzamahanga.
Umutoza w’akobwa wa Ejoheza STO, Teta yabwiye igicumbinews.co.rw ko kuba yarahawe umwanya wo gutoza muri iri rerero bimuha ishema ryo gukora imirimo ye anezerewe.
Ati: “Maze igihe gito nje gutoza aha baranzanye mbanza kwitinya ariko ubu urabona ko maze kuba umutoza ufite intego. Ubu n’abana b’abakobwa twatangiye kubakira kandi dufite icyizere cy’uko bagomba kugera kure hashoboka. nanjye ubu ndimo ntekereza gushaka ibyangombwa byisumbye ibyo mfite kugirango nzabone amahirwe yo kuzajya n’ahandi maze nubake izina”.
Abajijwe niba koko hari abana baba barafashwe mu marerero akomeye muri iyi minsi abana bari mu biruhuko, Umunyamabanga Mukuru wa Ejoheza STO Habanabakize Thadee yemereye igicumbinews.co.rw ko abana umunani  bamaze gufatwa bamaze  no kugenda.




Ati: “Ayo makuru niyo n’ubwo tutahita tubatangaza amazina yabo ariko batandatu barafashwe, hari batandatu bagiye mu irerero rya PSG ishami rya Kigali i Ndera. Hari umwe wagiye muri Bayern Munich n’undi umwe wagiye mu Irerero rya Tonny.  Urumva ko rero natwe ibi tubikesha gukora tudacika intege kandi abana nabo bakatwumvira. Ubu noneho turimo kugerageza gufasha abana bose kumva icyo bashaka kandi birimo gutanga umusaruro  kandi icyiza n’uko barimo no kwigayo kandi bishyurirwa”.
Umunyamabanga Mukuru wa Ejo Heza STO Habanabakize yakomeje avuga ko ubu abana bamwe na bamwe bakure batangiye kuza kwiga hafi y’irerero kuko hari ikigo cy’ishuri bafitanye ubufatanye.
Ati: “Ubu hari abana bavuye Kisaro baje kwiga ahangaha kugirango bakine barimo kwiga hafi kandi n’abandi barimo kubidusaba hari ikigo turimo gukorana hano mu Gasiza kandi nabyo twabiteguye neza n’undi ubishaka wese ntakibazo twavugana tukabiha umurongo”




Bamwe mu babyeyi bazanye abana kwiga gukina umupira baniga hafi y’ikigo, Igicumbi News yasanze ku biro bya Ejo Heza STO. Bavuze ko kuba bazanye abana babo bakabakura mu Kisaro bakaza Bushoki ari uko bizeye ko ibyo abana bakeneye bizabagiraho akamaro kandi banishimiye ko babonye uko abana bazabaho.
Irerero rya Ejoheza STO ryakira abana bose abahungu n’abakobwa kuva ku myaka iirindwi kugeza ku myaka cumi n’umunani 




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

About The Author