Rulindo: Irerero ry’Umupira w’Amaguru rya Ejo Heza STO rikomeje kwiyubaka
Bamwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu Irerero ry’igisha umupira w’amaguru rya Ejoheza STO rikorera mu karere Rulindo, bafite ibyishimo nyuma y’uko babwiwe ko abana babo bagiye gufashwa mu buryo bwo kwiga gukina umupira w’amaguru. Kuri ubu buri mwana agiye guhabwa ibikoresho bishya bizajya byifashishwa mu gukina.
Ni ibyemerejwe mu nama yahuje Abayobozi ba Ejo Heza STO ndetse n’ababyeyi bafite abana barererwa muri iyi centre aho iyi nama yabereye mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, ahanzwi nko mu Gasiza.
Mariam umwe mu babyeyi wo mu karere ka Nyagatare ufite umwana urererwa muri Ejo Heza STO yabwiye Igicumbi News ko kuri we abona ari ishema rikomeye kubona umwana we arimo kwitoreza muri iri rerero.
Ati: “Binteye ishema kumva ko umwana wanjye namuzanye kandi narabakunze kuba baramfatiye umwana nanjye ntacyo ntazakora kugirango mbashe gukora igishoboka cyose ariko akine umupira nkuko yabyifuje kuva cyera.”
Umunyamakuru wa Igicumbi News ubwo yageraga ku kibuga cya Gasiza aho aba bana bakoreraga imyitozo yasanze hari bamwe mu batoza barimo kubigisha gukina umupira buri mwana n’urwego ariho agakinana na mugenzi we. Ubona abana bafite ishyaka ryo kuba bafite abarimo kubaha amabwiriza no kwidagadura ku mupira.
Habanabakize Thadée, Umunyambanga wa Ejo Heza STO yabwiye Igicumbi News ko hari ibikoresho bamaze gutumiza hanze mu bushinwa harimo n’imyenda yo kwambara y’abana.
Ati: “Ubu twamaze kuvugana n’ababyeyi kubijyanye n’imyambaro hamwe n’ibindi bikoresho birimo n’ikarita iranga umwana ndetse no kubaha amasezerano ubu ibyo byose turatangira umwaka wa 2024 bihari abana basa neza.”
Irerero ry’umupira w’amaguru rya Ejo Heza STO Organization ryakira abana b’abahungu ndetse n’abakobwa kuva k’umyaka itandatu kugeza 15, aho abaturutse kure y’Akarere ka Rulindo hashakwa uburyo bakora imyitozo bahaba. Bafite ishami mu Murenge wa Kisaro n’uwa Bushoki mu karere ka Rulindo.
Murenzi David, Umuyobozi wa Ejo Heza STO yabwiye Igicumbi News ko mu ntangiriro za 2024 Hari bamwe mu bafatanya bikorwa bari mu mahanga bazaza gusura iyi centre bayizaniye n’ibikoresho.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: