Rulindo: Mudugudu yategetse ko umuturage bamusamburiraho inzu kugira ngo hagurishwe amabati avemo ubwishyu
Kuwa kabiri Tariki 22 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa karambi AKagari ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, mu Karere Ka Rulindo nibwo humvikanye inkuru y’Abakuru babiri b’imidugudu ya Kabeza na Karambi ndetse n’ushinzwe umutekeno bagaragaye mu gikorwa cyo gusambura inzu y’umuturage witwa Ndereyimana Ildephonse kugira ngo yishyure ibirayi bya Ngiramasabo Adrien byari byibwe.
Umwe mu baturage yabwiye igicumbinews.co.rw ko Ildephonse yasamburiwe inzu nyuma y’uko Adrien yari yamuhaye akazi k’izamu ko kurinda ibirayi byari bikiri mu murima hakaza kwibwamo imigozi icumi y’ibirayi ugereranyije bikaba ari nk’ibiro cumi by’ibirayi.
Uyu muturage yakomeje avuga ko mu gukemura iki kibazo umukuru w’umudugudu wa Karambi, Hirwa Jean Damascène ari kumwe n’ushinjwe umutekano mu mudugudu baciye urubanza bavuga ko kugira ngo haboneke ubwishyu bagomba gusambura inzu ya Ildephonse amabati 25 akagurishwa. Umwanzuro wahise unashyirwa mu bikorwa.
Ati: “Ni umuntu wamuhaye akazi ngo ajye kurarira ahantu baza kumwiba. Baza kumushinja ko ariwe wabyibye kandi mu by’ukuri ntagihanga yamufatanye biza kurangira haciyemo nk’iminsi nk’itatu aza kubura intama byose baza kubimushyiraho nyine ngo niwe wabyibye birangira bamusamburiyeho inzu”.
igicumbinews.co.rw ikimara kumenya iyi nkuru kuri uyu wa Gatatu Tariki 23 Ukwakira 2024 yavuganye k’umurongo wa telefone n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore avuga ko atabasha kuvugira kuri telefone imvura irimo kugwa. Asubiza ati: “Ko ndi kuri moto mu mvura waretse nkakuvugisha ngeze aho nugama nkaguhamagara?”.
Nyuma Twagerageje kongera guhamagara nomero ye dusanga ntikiri Ku murongo.
Ariko Umuyobozi w’akagari ka Kamushenyi Masengesho Chantal we yabwiye Radio Ishingiro ko atunguwe no kumva ayo makuru. Ariko agiye kuyakurikirana.
Ati : “Icyo tugiye gukora tugiye guhamagara abaturage, abaturanyi b’uwo muntu n’abagiranye ikibazo bombi ari ny’iri iyo nzu ndetse n’uvugwa ko yibwe hanyuma tubaganirize twumve uko ibintu byakozwe. Niba umuntu yaribwe ntabwo yakagombye kuba asamburirwa inzu hanyuma akararahanze”.
Amakuru igicumbinews.co.rw yamenye iyakuye mu nzego z’ibanze avuga ko koko ku gicamunsi kuri uyu wa Gatatu Tariki 23 Ukwakira 2024, Mu mudugudu wa Karambo hahise hatumizwa inama yayobowe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Kisaro, Nsabimana Ezechiel afatanyije n’inzego z’umutekano.
Iyi nama yabaye kuva saa cyenda kugeza saa kumi yanzuye ko Ildephonse asakarirwa inzu ye yari yasambuwe bitarenze ku munsi w’ejo hashize saa kumi n’ebyiri ubundi nawe akishyura ibirayi byibwe.
Nyuma y’iyi nama inzu yahise itangira gusakarwa ariko bwira ituzuye. Ildephonse n’umuryango bahise bajya gucumbika. Kugeza ubwo dusohoye iyi nkuru ibikorwa byo kuyisakara byari bigikomeje.
Mu nama yabaye ejo hashize abagize uruhare mu gukemura kiriya kibazo mbere babwiwe ko bari babogamye. Basabwa ko ubutaha bagomba kujya bakemura ibibazo by’abaturage bisunze amategeko.
Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: