Rulindo: Twasuye aho umupolisi yarasiye umuturage agapfa

Korodoro umupolisi yarasiyemo umuturage(Photo: Igicumbi News)

Saa tatu zo Mu ijoro kuryo kuwa gatandatu ushize rishyira ku cyumweru, nibwo Twizerimana utuye mu murenge wa Kinihira, akagali ka Butunzi yitabye Imana arashwe n’umupolisi amuziza ko yarenze ku mbabwiriza yo kwirinda Covid-19 akanashaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kumushinja kujya mu kabari kari mu isantere ya Ndorandi.

Ubwo ikinyamakuru Igicumbi News cyageraga aho byabereye, agahinda kari kose ku baturage batuye muri ako kagari ndetse n’abagize umuryango wa nyakwigendera, dore ko ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru Igicumbi News yari ageze muri urwo rugo yakirijwe agahinda ka bamwe mu baturage yahasanze ndetse n’abagize umuryango wa nyakwigendera.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’abari bari mu kabari banyweragamo urwaga, ubundi Polisi ikabagwa gitumo, bavuga ko Polisi yaje bose bakiruka ubundi nyakwigendera we akirukira mu rugo rwari ruri hafi y’ako kabari akaba hari no kwa nyirakuru we , ngo umupolisi yakomeje kumwirukankaho afite imbunda, birangira amusanze muri urwo rugo, nyakwigendera ngo akomeza amuhungira mu cyumba undi nawe akomeza kumukurikira arangije amurasira muri Korodoro isasu ryo mu mugongo ahita apfa.

Umwana w’imyaka 16 wari muri iyo nzu icyo gihe umupolisi arasa umuturage yasobanuriye Igicumbi News uko yabibonye. Ati: “Naratashye ku mugoroba ngeze mu rugo kwa kaka kubera ko arihomba, nasanze kaka ari kumwe na Twizeramana barimo kuganira mu ruganiriro, nashize igikapu mu cyumba maze nanjye nza aho bari bari, hashize akanya haje abapolisi babiri baje bakubita urugi, Bakimara gukubita urugi baravuga bati petit igirayo, nahise njya kuruhande Twizerimana yahise ahaguruka ajya muri korodoro, umupolisi yahise amukurikira tugiye kumva twumva isasu riravuze, ubwo rikivuga njyakubona aramukurikiye ntituzi ibyo ya mukozeho yahise avuga ati ‘Ntamuntu wemerewe kwegera uriya muntu’ yakomeje kandi avuga ngo dusohoke tujye hanze”.

Uyu mwana kandi yakomeje avuga ko  nyakwigendera yarashwe isasu mu mugongo ati: “Njyewe icyo nabonye nuko Twizerimana yarashwe mu mugongo nyuma hahise haza undi umupolisi nanone arikumwe n’abandi bantu babiri abongabo bo bishoboka ko bari babakuye mu muhanda kuko sinamenye icyo bari bakoze”.

Uyu mwana akanavuga ko  yabonye Twizerimana atigeze agerageza kurwanya inzego zishinzwe umutekano. Ati: “Abapolisi bakihagera yahise ahaguruka ajya mu ruganiriro siyigeze azana ikintu na kimwe cyari gutuma ashaka kurwanya abashinzwe umutekano.”

Hari andi amakuru Igicumbi News yabwiwe n’abari mu kabari icyo gihe avuga ko abapolisi babanje kuza mu kabari batambaye impuzankano ibaranga, bamwe bakemeza ko habaye gushyamirana byavuyemo uburakari bwatumye abapolisi basubira aho bakorera bakambara imyenda ibaranga bakagaruka baje gutwara abateje ubushyamirane.

Umwe mu baturage yabwiye Igicumbi News ko we yabinoye abapolisi baza ku nshuro ya mbere gusa atamenye uko bagarutse. “Njewe naraje nsanga umuhungu Wanjye arimo gusangira na nyakwigendera barimo gusangira Urwagwa, barampaye ndanga mbabwira ko ndimo kwihuta, gusa abapolisi ba mbere bahagera nari mpari narabiboneye, gusa abaje nyuma bo uko baje sinababonye, gusa uko nyakwigendera yageze kwa mukecuru byo ntabwo mbizi, nagiye kumva numva ngo Twizerimana ararashwe, twagiye kureba uko bigenze umupolisi yahise ambwira ngo wa musaza we watashye ko umuntu ari uwacu, ubwo nyine twahise tugenda”.

Ruboneka Francais umubyeyi wa Twizerimana kimwe n’umuryango we batangarije Igicumbi News ko bakwiye gukorerwa ubuvugizi uwakoze amahano akabiryozwa. Yagize ati: “Ntibyari bikwiye ko umwana wanjye ko yamburwa ubuzima kandi atigeze abarwanya, gusa turifuza ko twahabwa ubutabera bukwiye ikindi kandi n’uwo mupolisi wamurashe tukamubona tukamenya ni myirondoro ye kugirango tubashe kubona ubutabera bukwiye”.

Umuryango wa Nyakwigendera wasabye ko banahabwa umurambo bakawushyingura kuko bahora bababwira ko wagiye gupimwa I Kigali kandi bo bafite amakuru ko ukiri mu Bitaro bya Kinihira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, cyagarutse ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 n’amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho hagamijwe gukumira ikwirakwira ryacyo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bibabaje kubona umupolisi watojwe gukora kinyamwuga abirengaho agakora amakosa yo guhohotera umuturage bikanageza ku rwego rwo kumurasa.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko ibyo uwo mupolisi yakoze byababaje abo mu muryango wa nyakwigendera, Abanyarwanda na Polisi y’Igihugu muri rusange.

Ati “Icyo ngira ngo mvuge ni uko bibabaje. Twese biratubabaje ariko na Polisi birayibabaje cyane cyane ko muri ibi bihe byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, abapolisi baba bakwiye kwitwara neza bagakora kinyamwuga, aho binabaye ngombwa bakitabaza amabwiriza anahari cyane cyane ayo gukoresha intwaro. Ni ryari ukoresha imbunda, ni ryari ukoresha intwaro, biba byagenze bite, bisaba iki? Ibyo rero iyo bitagenze bityo umupolisi akarengera icyo twavuga ni uko arakurikiranwa agahanwa.”

CP Kabera yavuze ko uwo mupolisi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse akaba agomba gukurikiranwa ku giti cye, ubutabera bukamuryoza ibyo yakoze ariko bititiriwe polisi kuko itamutumye kurasa umuturage.

Ati “Ikindi gituma bibabaza, ni uko mu by’ukuri byitirirwa polisi kandi mu mabwiriza atangwa yo kureba uburyo izi ngamba zubahirizwa ndetse n’andi mabwiriza yose y’akazi kajyanye n’umutekano ntabwo polisi yatanga ayo kuba wahohotera umuturage. Kirazira.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko iyo bigenze gutyo umupolisi agakora amakosa iyo bibaye ngombwa hari abirukanwa ku bw’imyitwarire ariko abakoze amakosa akomeye nk’ayo kwica umuturage bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa bagafungwa ndetse bazafungurwa ntibagaruke muri polisi.

Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Gashyantare 2021, abapolisi 386 bari bamaze kwirukanwa barimo 146 byavuzwe ko bazize amakosa y’imyitwarire.

Kanda hano hasi wumve uko abaturage babisobanura:

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News