Rulindo: Uko Bus yakoze impanuka ikomeye ikagwa mu mpanga ivuye ku butumburuke bwa Km1
![](https://www.igicumbinews.co.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250211-WA0114-1024x498.jpg)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Kingazi, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, ahazwi nko ku Kirenge, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Yutong ya sosiyete ya International. Iyo modoka yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze, maze igeze ku ikorosi ryo ku Kirenge, ku musozi wa Kigangazi, irenga umuhanda igwa mu gishanga, imanutse ku mpinga muri metero nka magana inani (800m).
Bikekwa ko impamvu y’iyi mpanuka yaba ari ipine yatobotse, bigatuma imodoka ita umuhanda ikamanuka. Iyi mpanuka yaguyemo abantu benshi, abari bayirimo bamwe bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomerekejwe bikomeye.
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yageraga ku Kirenge, amashusho yafashe agaragaza ko iyi mpanuka itari yoroshye na gato. Uwabyirebeye n’amaso ntiyapfa kwemeza niba koko iyi mpanuka yabaye, ariko abaturage umunyamakuru yahasanze bose bahuriza ku kuba ari impanuka ibabaje. Bagaragaje ko uburyo imodoka yarangutsemo bitoroshye gusobanura, ndetse imibare y’abapfuye ikaba yari ikomeje kwiyongera.
Ubuhamya bw’abaturage
Bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News bavuze ko hari abo bakuye mu modoka bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi bakomeretse bikomeye.
Umwe yagize ati: “Nari ndi mu rugo numva ikintu kiraturitse. Twasohotse tubona imodoka irimo kugwa. Twese twagize ubwoba kuko iyi mpanuka ni yo ya mbere mbona ikomeye gutya. Twihanganishije abantu babuze ababo.”
Undi nawe ati: “Impanuka twayibonye duhita duhuruza, tuza kureba. Harimo abo twakuye mu modoka bamaze gupfa, abandi bari inkomere. Biragoye ko hari abazayirokoka.”
Undi muturage waganiriyena Igicumbi News News yavuze ko yabonye Bus (idepasa) inyuranaho n’indi modoka ibundi igahita irenga umuhanda igahanuka ku musozi yibarangura mu gihe nk’iki minota 10 ikagwa mu mpanga
Imibare y’ibanze y’abapfuye n’abakomerekeye
Amakuru y’ibanze umunyamakuru wa Igicumbi News yabwiwe n’abaturage avuga ko hari abana babiri b’impinja bishoboka ko barokotse, kuko bashoboye kuvamo ari bazima. Gusa, imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera, bikekwa ko ishobora kuba irenga 15.
Kanda hano ukurikire abaturage bari bahari uko babisobanurira umunyamakuru wacu:
Ubuyobozi bwa Polisi buravuga iki?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, mu butumwa yahaye Igicumbi News, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ku cyateye impanuka, ndetse imibare y’abaguye muri iyo mpanuka ikaba itaramenyekana neza. Yagize ati:
“Impanuka ikomeye yabaye kuri bus ya sosiyete ya International yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga. Bus yavaga Kigali yerekeza Musanze ifite abagenzi 52. Yarenze umuhanda igwa mu gishanga, ikamanuka nko muri metero 800 uvuye ku muhanda. Hari abantu bahasize ubuzima, n’abandi bakomeretse bikomeye. Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka, ndetse n’imibare nyayo y’abayiguyemo.”
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yavaga ahabereye impanuka, abari muri iyo mpanuka bose bari bamaze kujyanwa ku bitaro bitandukanye. Amakuru mashya azakomeza gutangazwa mu nkuru itaha.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: