Rulindo: Uko ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryafashije abaturage gusenyera umugozi umwe

Nyirahabimana Olive uhagarariye Unity Club muri Rukozo(Photo: Igicumbi News)

Bamwe mu bahoze mu ubuyobozi n’abayobora ubu, bo mu murenge wa Rukozo, mu karere ka Rulindo, baravuga ko bakomeje kunga ubumwe basenyera umugozi umwe kugirango bubake igihugu.

Bahuriye mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryashinzwe na Madame wa Perezida wa Repebulika Jeannette Kagame, rikaba rigamije guhuza abayobozi bari mu myanya ndetse n’abahoze bayobora mu rwego rwo gukomeza gukorera hamwe no kubaka igihugu.

Nyirahabimana Olive, umuyobozi w’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Rukozo,  aganira n’ikinyamakuru Igicumbi News yavuze ko bakomeje gutanga ibiganiro bibanisha abaturage aho bibigisha kwihuza bagasenyera umugozi umwe kugirango nufite imyumvire ihabanye n’iya bandi acyahwe kugirango ajye mu murongo uhamye. Ati:  “Tugerageza guhuza abaturage tukaganira kandi mu tugari twose tugize umurenge wa Rukozo, abaturage ubona hari urwego rwiza bagezeho kuko iyo turimo kubigisha ibiganiro by’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge bidufasha kumvisha abaturage, koko twese dukwiye kuba bamwe kandi tugasenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ntawubangamiye undi, Kandi tugerageza mu murenge waRukozo, guhugura n’urubyiruko kugirango bamenye amateka mabi yaranze igihugu cyacu cyaranzwe n’amacakubiri, bikadufasha no kubigisha gahunda y’ukwihuza nka baturage ba Rukozo tugasenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda”.

Ntamakiriro Vedaste, umwe mu abaturage batuye mu murenge wa Rukozo, yabwiye Igicumbi News ko kuba harajeho gahunda y’Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge, byabafashije kumva ko bagomba kwihuza nka abanyarwanda bakishyira hamwe kugirango bubake u Rwanda rukataje mu iterambere. Yagize ati: “Turashimira umubyeyi wacu Madame Jeannette Kagame, wadushyiriyeho gahunda yo kwihuza kugirango twubake ubumwe bwacu, by’umwihariko twebwe nk’ahano I wacu turahura tukaganira maze tukumva ko ntawukwiye kwishisha undi ahubwo tugafatanya n’ubuyobozi kumva ko dukwiye kuba bamwe, kandi tubona hari icyizere ko turushaho gusobanukirwa byinshi bidufasha kuba twafatanya tukaba Umwe tugakataza mu iterembere”.

Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge, ubu ririho kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’umudugudu, ryashinzwe n’abakomiseri b’Itorero ry’Igihugu hashingiwe ku iteka rya Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, ryo mu mwaka wa 2003 rivugururwa mu mwaka wa 2015, mu gika cya kane rigira riti : ” Tuzirikane Amahoro, Umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge bwa banyarwanda ko ariyo nkingi y’iterambere”.

Hongeye hashyirwaho itegeko nomero 40, 2013 ryo kuwa 16/06/2013 riha komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, inshingano zo guhuza gahunda y’ibikorwa by’igihugu mu bumwe n’ubwiyunge hagamijwe gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Hashingiwe kuri politiki y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yo muri kanama 2007, yimakaza ubufatanye y’u Rwanda rwunze ubumwe, hashingiwe no kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 yo kuva muri 2017 kugeza muri 2024, yo gushyira imbere indangagaciro n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, Muri rusange kuba harashyizweho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge byafashije abanyarwanda benshi kumva ko bagomba gusenyera umugozi umwe bakubaka igihugu gikataje mu iterambere no kwimakaza umuco wo gutanga ibiganiro muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News