Rulindo: Umugore yapfiriye mu mpanuka y’ikamyo yagonganye n’igare

Impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata 2025 mu masaha y’igitondo ahagana saa munani na mirongo itanu (14:50′), aho imodoka ya fuso yagonze igare ryari ritwaye umugenzi, umugore w’imyaka 48, wahise apfira aho. Uwari utwaye igare yakomeretse byoroheje.
Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kabingo, akagari ka Cyohoha, mu murenge wa Base, Akarere ka Rulindo, ahazwi nk’isantere y’ubucuruzi ya Mukabingo.
Abaturage bari hafi aho babwiye Igicumbi News ko iyi mpanuka yabaye mu buryo butunguranye, kandi ikabera ahantu hazwiho kugira umuhanda mwiza wa kaburimbo, urambuye kandi utarangwamo ibinogo, ibyo bikaba byabaye intandaro yo gutangazwa n’ukuntu yahabereye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nemba ngo ukorerwe isuzuma.
Yagize ati: “Mu muhanda wa kaburimbo habereye impanuka y’igare ryari ritwaye umugenzi. Umudamu uri mu kigero cy’imyaka 48 wari uvuye Gicumbi yerekeza Base, ageze ahabereye impanuka agongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Truck ifite nimero RAF 561X yavaga Base yerekeza Gicumbi. Muri iyi mpanuka, umugenzi yahise apfa, naho uwarutwaye igare akomereka byoroheje, yajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Kinihira. Umurambo nawo wajyanwe ku bitaro bya Nemba.”
SP Mwiseneza yakomeje avuga ko uwarutwaye imodoka yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bushoki, hamwe n’imodoka ye ndetse n’igare ry’uwo munyonzi.
Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Polisi y’u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda umuvuduko ukabije ndetse no kudatwarwa n’uburangare igihe bari mu muhanda, kugira ngo hirindwe impanuka zibangamira ubuzima bw’abantu.
Emmanuel MANIRIHO – Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: