Rulindo: Umukozi w’Umurenge yahitanywe n’Impanuka y’Imodoka

Hejuru ku ifoto ni Bizimana Stanislas witabye Imana(Photo:Courtesy)

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 07 mutarama 2022, mu muhanda wa Musanze-Kigali habereye impanuka y’imodoka yagonganye na Moto umuntu umwe ahatakariza ubuzima.

Uwitabye Imana ni Bizimana Stanislas wari umukozi w’umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo wari ushinzwe imibereho myiza.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya z’igitondo ibera mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Réne yabwiye Igicumbi News ko nyakwigendera yitabye Imana bitewe nuko ibyuma by’imodoka bagonganye byamukomerekeje cyane.

Ati: “Ni impanuka y’imodoka yagonganye na Moto ubwo ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa kisaro yari ari kuri moto ari kujya ku kazi, adepasa imodoka akubitana n’indi yavaga Musanze ijya kigali, ibyuma byari biri kuri iyi modoka byamukomerekeje akaguru cyane  ku bitaro bya Nemba agezeyo ahita yitaba Imana”.

Kanda hasi wumve uko umuvugizi wa Traffic Police abisobanura:

SSP Réne Irere kandi yakomeje avuga ko kuva ku bunani kugeza tariki ya 7/01/2022 habaye impanuka 11 harimo 2 zari zikomeye cyane harimo n’iyo.

Yanakomeje agira inama abakunda gukoresha imihanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga yo “Kujya badepasa babanje kureba imbere neza, kugendera mu ruhande rwabo no kugendera ku muvuduko ukwiriye”.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’abo mu muryango wa Nyakwigendera avuga ko Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma uraba kuri iki cyumweru tariki  ya 09/01/2022, Saa tatu ni ugufata umurambo mu bitaro bya Nemba, saa tanu ni ukumusezeraho iwe mu rugo mu Kinini , saa munani ni igitambo cya misa kirabera muri Central ya Gashinge naho saa cyenda ni ugushyingura mu irimbi rya Bugombe mu karere ka Rulindo.

HABAKUBANA Jean Paul&Emmanuel Niyonizera/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: