Rulindo: Umumotari n’uwo bari kumwe batawe muri yombi batwaye ibiro 8 by’urumogi

Ahagana saa kumi n’igice zo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 13 Mata 2021, mu murenge wa Cyinzuzi mu kagali ka Rudogo, mu isantere ya Remera hafitiwe abasore babiri bari batwaye ibiro umunani by’urumogi kuri Moto.

Amakuru agera ku kinyamakuru Igicumbi News avuga ko aba bafashwe ari Hakizimana Alexis w’imyaka 26 na Ntabanganyimana Damascène w’imyaka 33.

Aba bombi bakaba bakomoka mu murenge wa Kinihira nubundi uherereye mu karere ka Rulindo bakaba bafashwe ku bufatanye na Polisi y’igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), Dasso ndetse n’ubuyobozi bw’akagali ka Rudogo, bakaba bafatanywe ibiro 8 by’urumogi babitwaye kuri moto yari itwawe na Hakizimana Alexis.

Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere  mu Akagali ka Rudogo, Nsengiyumva Oswald, yabwiye Igicumbi News, ko abo basore bafashwe kubufatanye n’inzego zitatandukanye. Ati: “Nibyo koko abo basore bafashwe kubufatanye na Polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Dasso ndetse n’ubuyobozi bw’akagali kacu ka Rudogo, abo bombi nabo mu murenge wa Kinihira”.

Aba basore bahise bajyanywa gufungirwa kuri station ya RIB ya Kigali.

Ingingo bahanishwa urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha

Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Mu ngingo ya 263  mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:

1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (20ans-25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News