Rulindo: Umumotari yarwanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), yashyize amashusho ku urukuta rwayo rwa Twitter, agaragaza umumotari arimo kurwana n’urubyiruko rw’abakorerabushake, nyuma yuko bamwangiye ko ava mu karere ka Rulindo akinjira muri Gakenke.



Muri aya mashusho afite iminota ibiri, agaragaza umumotari bamuhagarikira k’urugabaniro rw’utwo turere tubiri, undi agakomeza guterana amagambo n’urubyiruko rumuhagaritse, bose bagahita bamuva indi imwe bakamuhondagura.

Nyuma yayo mashusho, CLADHO yavuze ko ibyo bidakwiye, hakagombye kuba harakurikijwe ibihano bihabwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Iti: “Ntibikwiye ko abaturage bahohoterwa muri ubu buryo kuko hariho ibiteganyirizwa abakosheje cg barenze ku mabwiriza! Turasaba ko @RIB_Rw @Rwandapolice @RNPSpokesperson Bakurikirana ibi bintu ngo byabereye Muhondo muri @GakenkeDistrict kandi bivugwa ko na ES w’Umurenge ari muribo”.



Kuri Twitter, Polisi yahise isubiza ko uriya mu motari, yakubise umuhuzabikorwa w’umurenge, bagenzi be b’abakorerabushake bagatabara. Iti: “Muraho, Murakoze ku makuru muduhaye, yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Rulindo ajya mu Karere ka Gakenke nta ruhushya yasabye. Yakubise umuhuzabikorwa w’umurenge, urubyiruko rw’abakoranabushake baratabara. Ikijyanye no gukubitwa kirakurikiranwa”.

Kanda hasi urebe iyi mirwano:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News