Rulindo: Umuntu ukekwaho gutobora amazu y’abaturage akabiba yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Nkizamacumu Jean ufite imyaka 35, yafashwe amaze gupfumura inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Nkurunziza Phocas ufite imyaka 36 utuye mu kagari ka Nyirangarama mu murenge wa Bushoki.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko uyu yafashwe amaze gupfumura inzu y’ubucuruzi yiba ibintu byarimo birmo amafaranga ndetse n’imyaka.
Yagize ati: “Nkizamacumu yafatanwe ibyo yari yibye birimo ibiro 130 by’amasaka, ibiro 50 by’ibishyimbo, Radio ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 byose yabyibye muri butike ya Nkurunziza Phocas.”

CIP Rugigana avuga ko ubujura bwo gutobora amazu budakunze kugaragara mu ntara y’amajyarugu biturutse ku guhanahana amakuru n’abaturage.
Yagize ati: “Kubera gukorana n’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru nta bujura bukunze kugaragara mu ntara y’amajyaruguru. Turasaba abaturage gukomeza ubwo bufatanye kugira ngo turwanye icyaha icyo aricyo cyose.”

CIP Rugigana yaboneyeho gukangurira abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa abayobozi mu nzego z’ibanze igihe bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose, bakaba bahamagara ku mirongo itishyurwa ya Polisi ariyo 112 cyangwa 0788311155 igihe bakeneye ubufasha bwihuse cyangwa hari amakuru bashaka gutanga. Uwafashwe yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

@igicumbinews.co.rw