Rulindo : Umuntu umwe yaburiye ubuzima mu kirombe bacukuramo umucanga
Kuri uyu wa mbere Tariki 16 ukuboza 2024, ahagana saa mbiri za mu gitondo nibwo mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo, humvikanye urupfu rwa Habarurema Isaïe uri mu kigero cy’imyaka 30 wari wagiye gucukurira umucanga Ntezimana Issa bivugwa ko ari nawe ny’iri iki kirombe yapfiriyemo.
Amakuru igicumbinews.co.rw yabashije kumenya ava mu baturage batuye hafi y’aho iki kirombe giherereye avuga ko mu bacukuraga muri iki kirombe hapfuyemo umuntu umwe mu gihe abandi bo ntacyo babaye kubera ko bari hanze y’ikirombe.
Umwe waganiriye na igicumbinews.co.rw. Yagize ati: “Nyine ni abacukuraga umucanga ubwo uwabanjemo bwa mbere niwe cyagwiriye abandi baje bamusangamo yamaze kuhasiga ubuzima”.
Amakuru akomeza avuga ko iki kirombe kidafite ubwishingizi dore ko gikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Igicumbinews.co.rw yakomeje gushaka amakuru arambuye kuri iki kibazo maze ivugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bisco Mwiseneza nawe yemeza aya makuru avuga ko byabaye kandi ko n’umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa.
SP Jean Bosco Mwiseneza. Yagize ati: “Uwitwa Habarurema Isaïe w’imyaka 30
yagwiriwe n’umukingo arimo gushaka umucanga w’umucukurano mu kirombe cya Ntezimana Isaïe ahita yitaba Imana.
Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe kubitaro bya Byumba gukorwa isuzumwa (Autopsy)”.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko hatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera. Yageneye kandi ubutumwa abantu bacukura mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati: ” Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwishora mu bucukuzi ubwaribwo bwose bunyuranije n’Amategeko kuko ari icyaha gihanwa n’Amategeko. Ikindi nuko bubagiraho ingaruka zirimo Ubumuga no kuhatakariza ubuzima”.
SP yasoje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Nsengimana Evariste /Igicumbinews
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: