Rulindo: Umusaza yagiye gusura inshuti ahita apfa bitunguranye

Ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2024, nibwo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, Akagari ka Rwamahwa, Umudugudu wa Kiruri hamenyekanye inkuru y’umusaza wapfuye mu buryo butunguranye.

Uyu nyakwigendera witwa Murwanashyaka Emmanuel, wavutse mu 1966, yaguye mu rugo rw’inshuti ye yari yagiye gusura.

Abatuye aho ibi byabereye bavuga ko uyu musaza yakundaga inzoga cyane ku buryo yatahaga yasinze, kandi bakemeza ko yakundaga no kwiba ibyo abonye byose mu masoko atandukanye. Bavuga kandi ko no kuri iyi nshuro yatashye ku mugoroba wo ku wa Mbere yasinze, agahita aremba, bikarangira apfuye.

Umwe mu baturage bamuzi yagize ati: “Ejo mu gitondo ni bwo bwacyeye, umuturanyi araza aratubwira ati ‘nyamara umuntu kubyuka byanze’. Twibajije uko byagenze, aratubwira ati ‘ejo ku mugoroba yari muzima none yarebye’. Twagiye kureba dusanga ntakigenda, maze turataha. Mu gitondo cya kare twumva batubwira bati ‘byarangiye, arapfuye’.”

Abaturage batuye aho byabereye bakeka ko yaba yishwe n’inzoga yari yanyoye cyangwa inkoni yaba yarakubiswe yagiye kwiba, kuko yari umujura ruharwa.

Amakuru IgicumbiNews.co.rw yamenye ni uko uyu musaza yakomokaga mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari amaze iminsi mike aje gusura abo mu muryango we. Babwiye itangazamakuru ko yahoraga agendagenda mu masoko, akiba, kandi aho bwije akarara, bugacya agakomereza ahandi.

Abaturage basabye ko hakorwa iperereza n’isuzumwa kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Base, Shabani Jean Claude, aho yavuze ko bakibimenya hakozwe ibishoboka byose umurambo wa nyakwigendera ukajyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa harebwe icyo yazize.

Ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bikuru bya Kinihira mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira.

Emmanuel MANIRIHO // Igicumbinews.co.rw

About The Author