Rulindo: Umusore bamusanze mu giti cy’ipera yapfuye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo umusore witwa Ishimwe David wimyaka 21 wo mu mudugudu wa Kibogora Akagari ka Burehe, umurenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo, bamusanze anagana mu mugozi mu giti cy’ipera yapfuye bigakekwa ko yiyahuye. 

Umunyamakuru wa Igicumbinews.co.rw wageze aho byabereye, abaturage bamubwiye ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyabiteye. Uwanyirigira Alphonsine umubyeyi wa nyakwigendera yirinze kugira byinshi avugana n’itangazamakuru gusa avuga ko nta kibazo yari afitanye n’umwana we cyaba cyateye uyu musore kwimanika mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo, Nkusi Fabien, yabwiye igicumbinews.co.rw ko ayo makuru bayamenye ariko bataramenya intandaro y’uru rupfu.

Ati: “Nta wuzi icyabimuteye kuko n’ababyeyi be bavuga ko nta muntu bigeze bavugana nabi. Na mushiki we twaraganiriye atubwira ko ku mugoroba baganiraga neza ntakibazo gihari. Gusa ntiyari amaze iminsi aha, kuko yakoreraga mu karere ka Gatsibo. Ubwo yari yaje ejo bundi. Ntawuzi icyaba cyabimuteye”.

Emmanuel Niyonizera/Igicumbi News

About The Author