Rulindo: Umusore yafashe umuhoro yirukankana Gitifu ashaka kumwica akizwa n’amaguru
Ahagana saa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, nibwo Umusore witwa Tuyizere (Genga) w’imyaka 26 yagiye ku kagari afite umuhoro yari amaze kugura agiye gutema umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, ariko Imana ikinga akaboko.
Uyu Tuyizere ( Genga) w’imyaka 26 amakuru Igicumbi News yahawe n’abari bahari avuga ko yaguze umuhoro agambiriye kujya gutema umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona witwa Rimenyirufite Jean Paul, amusanga ku kagari aramwirukankana ariko ku bw’amahirwe ntibyagerarwaho kuko yahise ahungira mu biro by’akagari bituma amena ikirahure cy’urugi gusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi Nizeyimana Vedaste yavuze ko ibi byabaye Koko uyu Tuyizere agashaka gutemera umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari amusanze ku biro bye.
Ati: “Byabaye ku manywa hagati ya saa tatu na saa yine za mugitondo yagiye kubiro by’akagari ka Rubona gusa yari yaketswe mu hantu hari haraye habereye ubujura ku muntu wari wibwe witwa Jean Pierre wo muri ako kagari bakeka rero uwo witwa Tuyizere kuko niwe ukekwaho ubujura kuko yanafunguwe no muminsi yashize kuko yakoraga ubujura”.
Gitifu yakomeje avuga ko uyu musore n’ubundi yari amaze igihe afunzwe azira ubujura ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge akaba yarahawe imbabazi mu minsi ishize mu bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Uyu musore ukekwaho gusagarira Gitifu w’akagari birakekwa ko yari asanzwe akora ubujura kuko n’ubundi mu bujura bwari bwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru hari ibyari byibwe byasanzwe iwe harimo n’imyenda yasanzweyo bigaragara ko yibwe kuko yari iriho ibyondo ndetse bamufatana na ka bule (akazingo) k’urumogi.
Tuyizere nyuma y’uko ibi bibaye yahise atoroka akaba akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano, bikaba binavugwa ko yaranafite umugambi wo gutema Abayobozi b’umudugudu yari atuyemo w’i Nyarunyinya.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News