Rulindo: Umusore yapfiriye mu kirombe yagiye gucukura Zahabu bitemewe n’amategeko

Ahagana saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025, umusore witwa Niyonizera Savelin, w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Cyibare, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Rukozo, yitwikiye ijoro ari kumwe n’abandi basore babiri bajya gucukura zahabu mu buryo butemewe. Nyuma y’uko bari batatu bagiye muri icyo gikorwa, Niyonizera yahasize ubuzima bitewe n’uburyo aho bacukuraga ari ahantu hagerwa n’akaga gakomeye.

Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yageraga aho ibyago byabereye mu rukerera, yasanze abaturage benshi n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano zahageze. Abari aho bose bari bababaye, cyane ko umusore wapfuye yari akiri muto. Byongeye, bivugwa ko abo bari kumwe bose bafite imyaka iri hagati ya 15 na 16.

Abaturage Babajwe n’urupfu rw’uyu Musore
Abaturage baganiriye na Igicumbi News bose bagaragaje agahinda kadasanzwe batewe n’urupfu rwa Niyonizera, bavuga ko yari akiri umwana wagakwiye kuba ari ku ishuri. Uwamahoro Clementine, umwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu, yagize ati:
“Turababaye cyane. Uyu mwana yari akiri muto, kandi n’abari kumwe nawe bari bato cyane; bagakwiye kuba bari mu ishuri. Ibi bidusigiye isomo ryo gukomeza kugenzura neza abana bacu, ntibajye ahantu nk’aha hadushyira mu kaga. Njye numva ahantu nk’aha hose hasibwa burundu kuko hagiye kitumaraho abasore bacu.”



Umuryango wa Nyakwigendera Wabuze Umwana Wabo mu Buryo Bubabaje
Umubyeyi wa Niyonizera Savelin yavuze ko inkuru y’urupfu rw’umwana wabo bayakiriye nk’umuryango bose bagwa mu kantu. Yagize ati:
“Baduhamagaye batubwira ko Savelin yapfuye, twese twaguye igihumure. Twababaye cyane ku buryo kubyakira byatunaniye. Abantu baha akazi abana nk’aba bakwiye gukurikiranwa kuko ibyo bakora bidushyira mu kaga.”

Ubuyobozi Bwiyemeje Gufunga Ahantu Hacukurwaga Zahabu Mu buryo Butemewe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukozo w’umusigire, Jean Pierre Ntabanganyimana, yabwiye Igicumbi News ko bagiye gufunga byihuse ibirombe biri muri aka gace ndetse n’abakoresha abana muri iki gikorwa bagakurikiranwa n’amategeko. Yagize ati:
“Tugiye gukorana n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze mu gufunga ibirombe. Turasaba abaturage kwirinda kugana ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi tukabasaba gutangira amakuru hakiri kare ku bikorwa nk’ibi bitemewe.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kinihira gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Icyo kirombe ndetse n’ibindi biri muri ako gace, bivugwa ko bihuriweho n’Umurenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo ndetse na Miyove mu Karere ka Gicumbi.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author